skol
fortebet

Umugore yaciye igitsina umugabo we nyuma yo kumenya ko yamuciye inyuma

Yanditswe: Tuesday 02, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo yagaragaye yambaye ubusa ari kuvirirana amaraso ku igorofa ry’ahitwa i Mendeleyevsk, mu Burusiya, aho bivugwa ko umugore we yamukase igitsina akoresheje icyuma.

Sponsored Ad

Bivugwa ko uyu mugore yagize umujinya agakata igitsina cy’umugabo we akoresheje icyuma nyuma yo kwiyemerera ko yamuciye inyuma.

Amashusho ateye ubwoba yerekana uyu mugabo yambaye ubusa aryamye hasi ku igorofa ryabo i Mendeleyevsk, mu Burusiya, yuzuyeho amaraso.

Inzego zishinzwe ubutabazi zamusanze aho ari "amerewe nabi kubera ububabare". Yahise ajyanwa mu bitaro nyuma yo gutakaza amaraso menshi, ariko ikibabaje ni uko abaganga batashoboye gusubizaho igitsina cye.

Uyu mugore witwa Tatyana Rykova w’imyaka 34 ukekwaho gushahura umugabo we na we yari mu bwoba kandi yuzuyeho amaraso.

Nk’uko ikinyamakuru Region 116 kibitangaza, yavugaga ibitumvikana kandi asa nkaho yataye umutwe kubera ibyabaye ubwo abapolisi bahageraga. Bivugwa ko yemeye ko ari we wakoresheje icyo cyuma.

Abaturanyi babo nibo bafashe amashusho y’uyu mugabo avirirana ndetse uyu mugabo yangiritse bikomeye igitsina byatumye ajyanwa igitaraganya kwa muganga.

Abaturanyi babanje gutekereza ko yapfuye, ariko abatabazi babamaze ubwoba bati: "Ni muzima ... ni muzima." Uyu mugabo yahise ajyanwa mu bitaro by’indembe mu gace ka Tatarstan.

KazanFirst yagize iti: "Umugore yaciye igitsina cy’umukunzi we kubera gufuha. Uyu mugabo yajyanywe mu bitaro by’indembe, ariko urugingo rwe ntirwakira."

Amakuru avuga ko inzoga arizo zateye uyu mugabo kubwira uyu mugore we ko yamuciye inyuma undi ntiyabyishimira ahita amukata igitsina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa