skol
fortebet

Umugore yari agiye kwicirwa mu isoko azira kwambara ikanzu yanditseho icyarabu

Yanditswe: Wednesday 28, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wo muri Pakistan yari agiye kwicwa n’abantu bari barubiye cyane,kubera ikanzu yari yambaye iriho inyandiko benshi baketse ko ari iyo mu gitabo cyera cya Islamu,Quran.

Sponsored Ad

Ku cyumweru,nibwo uyu mugore wo muri Pakisitani wari wambaye umwenda utatseho inyandiko z’icyarabu, yahuye n’agatsiko k’abantu babarirwa mu magana, aho yashinjwaga gutuka Imana nk’uko BBC ibitangaza.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga nyinshi yerekana imbaga nyamwinshi iteraniye hafi y’uyu mugore muri resitora yo mu mujyi mukuru w’intara ya Punjab witwa Lahore.

Muri iyo videwo, umugabo yumvikanye amusaba gukuramo uwo mwenda bitaba ibyo akawukurwamo ku gahato.

Ikanzu ye yari yanditseho ijambo ry’Icyarabu rivunga ngo "Halwa,"bisobanura ngo "umwiza"),benshi bagira ngo ni imirongo yo muri Korowani.

Uyu mugore yari agiye kwicwa iyo atihisha mu kazu bacururizamo ibyokurya byitwa Shawarima hanyuma polisi ikahagoboka.

BBC ivuga ko aba bantu bari barubiye bari bagiye kuhamutwikira.

Uyu mugore yakijijwe n’abapolisi bamuherekeje bamujyana kuri sitasiyo ya polisi kugira ngo bamutabare aticwa.

Nyuma abahanga mu by’amadini banzuye ko iyi nyandiko yari ku ikanzu y’uyu mukobwa atari imirongo ya Korowani, ahubwo ko ari icyarabu gusa.

Uyu mugore yasabye imbabazi mu ruhame, agira ati: "Ntabwo nari mfite umugambi nk’uwo [gutuka Imana],habaye kwibeshya. Ndasaba imbabazi ku byabaye byose, kandi nemeza ko bitazongera ukundi. ”

Yongeyeho ko ari umugore w’umuyisilamu wubaha Imana, kandi ko atazigera ayituka nkana.

Muri Pakisitani, gutuka Imana n’icyaha gikomeye gihanishwa igihano cy’urupfu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa