skol
fortebet

Umukinnyi warokotse impanuka y’indege yavuye muri koma abaza uko final yagenze

Yanditswe: Wednesday 14, Dec 2016

Sponsored Ad

Hélio Hermito Zampier Neto, warokotse impanuka y’indege mu byumweru 2 bishize, yakangutse abaza abaganga uko Final y’umukino yagenze anabaza impamvu we atakinnye.
Neto ni umwe muri 6 barokotse impanuka y’indege ya LaMia Flight 2933 yabereye muri Colombia mu mujyaraguru ashyira uburengerazuba, yabaye kuwa 20 Ugushyingo 2016 Iyi mpanuka yatikiriyemo abagera kuri 71 barimo abakinnyi 19 bari bagiye gukina umukino wa nyuma n’ikipe ya Atletico. Edson Stakonski umuganga umaze ibyumweru bibiri (...)

Sponsored Ad

Hélio Hermito Zampier Neto, warokotse impanuka y’indege mu byumweru 2 bishize, yakangutse abaza abaganga uko Final y’umukino yagenze anabaza impamvu we atakinnye.

Neto ni umwe muri 6 barokotse impanuka y’indege ya LaMia Flight 2933 yabereye muri Colombia mu mujyaraguru ashyira uburengerazuba, yabaye kuwa 20 Ugushyingo 2016 Iyi mpanuka yatikiriyemo abagera kuri 71 barimo abakinnyi 19 bari bagiye gukina umukino wa nyuma n’ikipe ya Atletico.

Igikombe bari bagiye gukinira baragihawe..Ababyeyi n’inshuti bafashe umwanya barabibuka

Edson Stakonski umuganga umaze ibyumweru bibiri akurikirana, Neto, yavuze ko yatunguwe no kumva uyu mukinnyi akangutse amubaza uko umukino wa nyuma wagenze. Ati "ni ibihe byavuye muri final y’ikipe yacu na Atletico twari guhura?".

Ikipe ya Chapecoense ifite abakinnyi baguye mu mpanuka yari mu irushwanwa rya Copa Sudamericana aho yari guhura n’ikipe ya Atletico national yo mu gihugu cya Colombia .

NBC News duyesha iyi nkuru ivuga ko, Uyu muganga ukurikirana Neto, yasabye ko nta jambo na rimwe uyu mukinnyi agomba kumva rijyanye n’impanuka y’indege kugeza igihe azakirira.

Alan Ruschel na Jackson Follman ni bamwe mu bakinnyi barokotse impanuka ndetse bamaze gusubizwa iwabo muri Brazil mu gihe Neto w’imyaka 31 y’amavuko yagumishijwe mu bitaro bya San Vicente Foundation Hospital mu gace ka Rionegro kugeza igihe azakirira.

Uretse abo bakinnyi batatu barokotse impanuka, Ximena Suarez, Erwin Timuri [Umutekinisiye w’indege] ndetse n’umunyamakuru Rafael Valmorbida nabo biyongera muri 6 barokotse iyo mpanuka.

Kugeza ubu, abahanga mu byerekye ikirere ndetse banasobanukiwe iby’indege hashize igihe batangiye igenzura kucyateye iriya mpanuka. Itsinda rya Colombia’s civil aviation ryemeje ko iriya ndege yari ifite amavuta ahagije ahubwo haburaga amavuta yo kwitwaza ashobora gusimbura andi yashije.

Amajwi yumviswe y’umupilote yabwiraga bagenzi be yasize ku kibuga ko yagize ikibazo cy’amvauta yo mu ndege ari nako akomeza gusaba ubufasha bwihusa cyangwa se bakamufasha kugwa ku kibuga cy’indege cyari hafi aho.

Antioquia, n’ikigo gishinzwe iby’indege muri Colombia cyo cyavuze ko uyu mupilote yamaze kuvugisha abo asize ku kibuga indege itangira kumanuka. Iyi ndege yaguye mu misoza ubwo yegeraga ikibuga cya osé María Córdova International Airport muri Rionegro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa