skol
fortebet

Umukobwa ufite amaguru maremare kurusha abandi ku isi yagaragaje agahinda ke [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 05, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wo muri Texas,muri USA, ufite amaguru maremare kurusha abandi bantu ku isi aravuga ko hari inzitizi zikomeye ahura nazo kubera kuba muremure cyane.

Sponsored Ad

Maci Currin, ufite imyaka 21, ahagaze areshya na metero zisaga 2.08, amaguru ye yombi apima metero imwe na santimentero 32.

Uyu mukobwa avuga ko abwirwa amagambo yuzuye ubugome n’abantu, mu gihe kandi arwana no kubona umukunzi no gushaka imyenda imukwira.

Mu kiganiro yagiranye na Jam Press, Currin yagize ati: "Igihe umuntu agiye kukwanga, bakwanga kubera ko batakumva.Abantu banyitirira abakinnyi bo muri filime ziteye ubwoba, nka Slenderman.”

Uyu mukobwa yasangije abantu amashusho kuri TikTok, agaragaza amagambo mabi abwirwa ku miterere ye.

Ariko, ntabwo ari abanyamahanga bibasira Currin gusa.

Yatangarije Jam Press ko buri gihe iyo asohokanye n’umusore wamukunze, benshi bumva batewe ipfunwe nawe.

Ati: "Ibihe byose nakundanye cyane cyane n’abagabo bagufi kuri njye,byarangiye nabi.Biba bisa nkaho batewe isoni nanjye."

Mu mashusho amwe ya TikTok, Currin yavuze ko abagabo baba badashaka kumusoma ku mugaragaro kubera itandukaniro ry’uburebure bwabo.

Kubona imyenda imukwiriye nabyo ngo ni ikindi kibazo.

Yabisobanuye agira ati: "Ngurira muri American Tall, nubwo nta pantaro ndende bagira zinkwira.Mfite ipantaro ebyiri gusa za jeans zinkwiye. ”

Uyu mukobwa yavuze ko imyenda ye ihenda kuko yihariye aho izo pantaro ebyiri afite imwe yamutwaye $250.

Ariko Currin avuga ko yakuze adakunda uburebure bwe ariko ubu yaje guhinduka.

Ati: "Nangaga uburebure bwanjye [nkiri umwana] kuko aricyo kintu abana bashoboraga kunyibasira bakoresheje.Ariko ikintu cyiza nuko nta muntu umeze nkanjye. Ndi umwihariko. ”

Currin ubu ari mu butumwa bwo gushishikariza abandi bagore kwikunda igihe cyose bafite ibintu byihariye.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa