skol
fortebet

Umukobwa w’ikizungerezi yashotoye Lionel Messi [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 19, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa uzwi mu kumurika imideli witwa Janaina Prazeres yiswe "umugore utunganye" n’ikinyamakuru gishyira hanze amafoto y’ibizungerezi bikurura abagabo cyitwa Playboy Magazine.

Sponsored Ad

Uyu munyamideli wo muri Brazil yashimiwe n’iki kinyamakuru nyuma yo kwibagisha umubiri agasa neza cyane.

Nyuma yo gutorwa nk’umugore w’ikibasumba n’ikinyamakuru gishyira hanze amafoto ashotorana y’abagore cyo muri Norway,uyu mugore yafotowe amafoto menshi arimo n’iyashyizwe ku gifubiko [cover] cyacyo.

Janaina yavuze ko kujya ku gifubiko cy’iki kinyamakuru cya Playboy ari intsinzi ikomeye agezeho ndetse ayitura Lionel Messi.

Aganira na Playboy,uyu mukobwa yavuze ko intsinzi yo gushyirwa ku gifubiko cy’iki kinyamakuru ayituye Lionel Messi.

Yagize ati: "Niba umuntu uri ku gifubiko ari we mugore utunganye ku isi, ntekereza ko bya ba ari byiza mbituye umukinnyi ukomeye kurusha abandi ku isi.

Umugambi wanjye ni ukububaha kandi uyu munsi mfite ikintu cy’agaciro kuri njye, kujya ku gifubiko cya mbere [cy’ikinyamakuru] mpuzamahanga.

Urabikwiriye!"

Janaina yari afite amagambo menshi yo gushimagiza uyu mukinnyi w’Umunya Argentina ndetse yanashimye cyane uburyo yitwara.

Ati: "Messi ni umugabo mwiza kandi afite igihagararo kitagira inenge mu bihe byose.

Abakobwa benshi b’ikimero bo mu bihugu byo muri Amerika y’Epfo bakunda cyane Messi aho hari abamwishushanyaho ku kibuno,ku mabere n’ahandi.

Hari abandi benshi bamusaba ko baryamana mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Hari umwe wamuzonze witwa Suzy Cortez akajya amwoherereza amafoto yambaye ubusa,birangira Messi amubolotse ku mbuga zose.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa