skol
fortebet

Umunya Irlande yakoze agahigo ko kumara amasaha arenga 119 ateka

Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutetsi w’umwuga w’Umunya-Ireland yaciye umuhigo w’isi wo guteka ubutaruhuka, ahigika uwari usanganywe uwo muhigo amurushijeho amasaha arenga 24.

Sponsored Ad

Alan Fisher, utuye mu Buyapani, yatetse amasaha 119 n’iminota 57 muri resitora ye iteka indyo zo muri Ireland iri mu mujyi wa Matsue mu Buyapani, nkuko byavuzwe n’ikigo kigenzura iby’imihigo y’isi, Guinness World Records (GWR).

Uyu muhigo mushya wa Fisher usobanuye ko umutetsi w’umwuga w’Umunya-Nigeriakazi Hilda Baci ahigitswe nk’uwari ufite uwo muhigo w’isi.

Uwo muhigo yari asanganywe wari wemejwe na GWR muri Kamena (6) uyu mwaka, bihinduka inkuru ishyushye muri Nigeria.

Ukugerageza kwe kwo guca umuhigo w’isi kwakurikiranirwaga hafi, kwatangije ikimeze nk’ubusazi mu gihugu cye, abantu bamwe bagerageza na bo kwandikwa mu gitabo cy’isi cy’imihigo bakora ibintu birimo nko kurira cyangwa kuririmba ubutaruhuka.

Uwo muhigo w’uwo Munya-Nigeriakazi wari ufite amasaha 93 n’iminota 11.

Icyo gihe yagize ati: "Nari mbizi gusa ko nkeneye gukora ikintu... kidasanzwe kugira ngo nishyire ku ikarita, nshyire Nigeria ku ikarita, nshyire urubyiruko rw’Abanyafurikakazi ku ikarita."

GWR yasubiyemo amagambo ya Fisher agira ati: "Ibyo Lata (wari ufite uwo muhigo mbere ya Hilda) na Hilda bagezeho byabaye intangarugero."

Ariko ubu uwo muhigo wa Hilda Baci wasimbuwe n’uwa Fisher - wahase ibiro (kg) 300 by’ibirayi, bijyanye n’iyo ’marathon’ ye yo guteka.

Fisher yagize ati: "Ubwo umunaniro wabaga utangiye kungeramo, byarushagaho kungora gukomeza kuba nkanuye igihe cyose nabaga nicaye ntangiye guhata.

"Umuvuduko wo guhata wabaga wenda kuntembagaza. Nagize ibitekerezo bitandukanye n’ibirimo kubaho bya nyabyo ku munsi ubanziriza uwa nyuma. Narahindukiye ngira ngo nsabe umuntu kugira icyo ampereza, nkuko nakabikoze ku munsi usanzwe, ariko nsanga nta muntu uhari."

Mu buryo butangaje, Fisher yaranakomeje aca umuhigo w’isi wo guteka imigati ubutaruhuka, akoresheje amasaha 47 n’iminota 21, nkuko GWR yabivuze.

Nyuma y’izo ’marathons’ zombi, Fisher yari yamaze guteka imigati iryohereye izwi nka ’soda bread’ ipima kg 357 hamwe n’amagaburo 3,360 y’ibiryo.

Baci yagaragaje kwemera n’umutima mwiza ko ahigitswe, ubwo yatangaga ikamba rye.

Yanditse ku rubuga X (rwahoze rwitwa Twitter) ati: "Ndagushimiye cyane Alan Fisher!

"Ndishimye cyane kuba narashoboye kugira uyu muhigo w’icyubahiro cyinshi kandi ukomeye cyane kuburyo igihe cyose nzahora ntewe icyubahiro kandi nshima urukundo rwose no kunshyigikira."

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa