skol
fortebet

Umunya-Nigeria yaciye umuhigo w’isi w’umusatsi muremure cyane ukozwe n’intoki

Yanditswe: Wednesday 15, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugore w’Umunya-Nigeria yaciye umuhigo w’isi mushya wa Guinness World Record w’umusatsi wa mbere muremure cyane w’umukorano (wig/perruque) ukoreshejwe intoki.

Sponsored Ad

Helen Williams, wo mu mujyi wa Lagos, yaciye uwo muhigo nyuma yo gukora uwo musatsi w’umukorano ufite uburebure bwa metero zirenga 350, nkuko Guinness World Records (GWR) yabivuze mu itangazo.

Williams, usanzwe akora imisatsi nk’uwabigize umwuga, yamaze iminsi 11 ndetse akoresha amadolari y’Amerika 2,493 (miliyoni 3Frw) mu gukora uwo musatsi.

Yavuze ko nubwo asanzwe afite ubunararibonye mu gukora imisatsi y’imikorano, gukora uwo musatsi bitamworohoye, harimo no kubona ibikoresho - avuga ko hari ubwo yumvise "ananiwe cyane", nkuko GWR yamusubiyemo abivuga.

Yagize ati: "Ariko inshuti n’umuryango baranshyigikiye. Sinashakaga kubatenguha, rero nakomeje kwibanda ku ntego yanjye. Ikivuyemo ni umusatsi w’umukorano ukozwe n’intoki wa mbere muremure cyane ku isi."

Yavuze ko imbogamizi ikomeye yagize ari ari ukubona ahantu ho gushyira uwo musatsi w’umukorano ku murongo umwe urambuye no kuwupima indeshyo mu buryo nyakuri.

Nyuma byaje kurangira abikoreye mu muhanda mugari – umuhanda uhuza imijyi ya Lagos na Abeokuta.

Ibi bibaye nyuma yuko umutetsi w’umwuga w’Umunya-Nigeriakazi Hilda Baci ahigitswe mu cyumweru gishize nk’uwari ufite umuhigo w’isi w’umuntu wamaze igihe kirekire cyane atetse ubutaruhuka.

Baci yari yaciye uwo muhigo muri Kamena (6) uyu mwaka, bihinduka inkuru ishyushye muri Nigeria.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa