skol
fortebet

Umusore yarasiye mu rukiko uwaburanaga ashinjwa kwica se

Yanditswe: Wednesday 10, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umusore yasanze mu rukiko uwishe se amurasa amasasu menshi mu rwego rwo kwihorera.

Sponsored Ad

Nk’uko CNN Brazil ibitangaza, Cristiano Alves Terto w’imyaka 27 y’amavuko yagaragaye arasa amasasu atandatu kuri Francisco Cleidivaldo Mariano De Moura w’imyaka 38, ubwo yari imbere y’abacamanza mu rubanza rw’abishe se i São José do Belmonte, muri Burezili.

Ibi byabaye ku ya 29 Ugushyingo 2023, ariko amashusho y’iraswa ry’uyu muntu yashyizwe hanze muri iki cyumweru.

Amashusho yaturutse imbere mu rukiko agaragaza Terto yiruka yerekeza imbere afite imbunda ya 38-caliber revolver ayitunga De Moura,wari wicaye intambwe nke hafi y’umucamanza n’umwavoka.

Abantu bari mu cyumba cy’urukiko bahise batangira guhunga mu gihe abacamanza n’abakozi b’urukiko batatanye ubwo Terto yihoreraga n’uburakari kuri De Moura.

Terto yarashe andi masasu kuri De Moura mbere y’uko agwa yaguye hasi.

De Moura yaguye inyuma y’intebe y’abacamanza, ariko Terto arihuta cyane maze amurasa andi masasu abiri mu mutwe.

Uyu musore yahise asohoka mu cyumba cy’urukiko, mu gihe abagore babiri bagerageje kumujyana kure ya De Moura mu gihe yamusaga bagaragaye basa nk’abafite ubwoba.

Polisi ya Pernambuco yatangarije CNN Brazil ko Terto yahise afatwa n’abapolisi maze atabwa muri yombi akekwaho kwica.

Terto yafunzwe bukeye bwaho araswa kandi kuva icyo gihe yagumye muri gereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa