skol
fortebet

Umwana yabonetse mu giti ari muzima nyuma yo gutwarwa n’inkubi y’umuyaga

Yanditswe: Saturday 16, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umwana w’amezi ane yabonetse ari muzima nyuma y’inkubi y’umuyaga yashwanyaguje inzu yabo yimukanwa Kuwa Gatandatu.

Sponsored Ad

Ababyeyi b’uyu mwana bavuze ko umwana wabo yabonetse ari muzima "ku bw’ubuntu bw’Imana"nyuma y’iyi nkubi ikaze yibasiye agace ka Tennessee,muri Amerika.

Aba bashakanye bavuze ko ku wa gatandatu iyi nkubi y’umuyaga yatanyaguye inzu yabo igendanwa, itwara akantu umwana wabo yari aryamyemo bamuburira irengero.

Icyakora nyuma yo gushaka cyane basanze uyu mwana yarokotse ari mu giti cyaguye ubwo imvura yarimo kugwa arimo n’iyi nkubi y’umuyaga.

Uru ruhinja, murumuna we w’umwaka umwe n’ababyeyi babo gusa bakomeretsa byoroheje.

Ubwo iyi nkubi y’umuyaga yadukaga,umubyeyi w’aba bana babiri, Sydney Moore w’imyaka 22, yavuze ko igisenge cy’inzu yabo igendanwa cyashwanyaguritse.

Madamu Moore yatangarije ibinyamakuru byaho atuye ati: "umuyaga waraje utwara uburiri n’umwana wanjye Lord.Ni we kintu cya mbere cyazamutse mu kirere."

Umukunzi we ariwe se w’umuhungu - yashatse gutabara uru ruhinja,nawe umuyaga uramutwara.

Ubwo ibi byabaga,Madamu Moore yari afite umwana we w’umwaka umwe.

Madamu Moore ati: "Igitekerezo cyanjemo cyambwiye kwiruka no gukurikira umuhungu wanjye.Mu by’ukuri mu kumukurikira, igikuta cyarasenyutse."

Nakoze impanuka cyane. Sinashoboraga guhumeka."

Umuyaga umaze gutuza, Moore yashoboye kuva mu bisenyuka hamwe na Princeton. We n’umukunzi we bahise batangira gushakisha Lord.

Nyuma yo gushakisha umwana wabo imvura irimo kugwa, basanze umwana - ari muzima - mubyo Madamu Moore avuga ko yamusanze mu giti cyaguye akeka ko yapfuye ndetse atinya kwegera aho yari ari.

Uyu mubyeyi yavuze ko yaje kubona umwana we ari muzima’ku bw’ubuntu bw’Imana’.

Ubu ari gushakirwa ubufasha mu bagiraneza ngo abone aho atura kuko inzu ye yasenyutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa