Umwe mu bayobozi b’itorero yasanzwe mu icumbi ry’indaya yapfuye
Yanditswe: Thursday 18, Jan 2024
Polisi ya Kericho,muri Kenya iri gukora iperereza ku byabaye aho umusaza w’imyaka 60 wari umwe mu bakuru b’itorero muri ako gace, basanze yapfiriye muri lodge y’indaya[icumbi].
Umurambo wa David Kiplangat Ronoh, umuyobozi mu itorero ryaho, wabonetse mu nzu icumbikira abashaka gutera akabariro ahitwa Kapsoit trading centre.
Umuyobozi wa polisi mu ntara ya Belgut, Charles Kibati, yatangaje ko nyakwigendera yari kumwe n’umukobwa ukiri muto utaramenyekana.
Ati: “Basanze yapfuye nta gikomere afite kigaragara. Icyo gihe nta myenda yari yambaye ”.
Bivugwa ko uyu mugore ukiri muto yabimenyesheje ubuyobozi bw’iri cumbi mbere yo guhunga aho hantu.
Abapolisi bongeyeho ko agakingirizo kakoreshejwe kabonetse aho mu cyumba.
Hagati aho, hari gukorwa iperereza kuri uyu mugore wahunze mu gihe iperereza rigikomeje.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kericho County ngo ukorweho iperereza.
Ibitekerezo
AKKABOZI KAMMKUTTUDE