skol
fortebet

US: Uregwa yasimbukiye umucamanza mu rukiko aramukomeretsa

Yanditswe: Thursday 04, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amashusho yasohowe n’ikigo gishinzwe umutekano yerekanye umugabo asimbuka ku mucamanza mu rukiko rwa Nevada.

Sponsored Ad

Nk’uko biri mu itangazo, umucamanza Mary Kay Holthus “yakomeretse" nyuma yo kugwa avuye ku ntebe yari yicayeho ahunga uyu ushinjwa ibyaha.

Ushinzwe umutekano muri urwo rukiko yagiye kumutabara ariko birangira ajyanwe mu bitaro kugira avurwe.

Uwarimo kuburanishwa,Deobra Delone Redden, yarimo asomerwa urubanza ashinjwamo kurwana.

Yahise yongererwa ibindi byaha.

Umurinzi w’urukiko yakomeretse nawe ubwo yashakaga gukuraho uregwa ndetse yajyanwe mu bitaro ava amaraso mu ruhanga ndetse yagize ikibazo cy’urutugu.

Ibyabereye muri uru rukiko rw’akarere rwa Las Vegas byateje akavuyo kisanzwemo abacamanza b’urukiko n’abavoka.

Urukiko rw’akarere rwa Las Vegas mu itangazo rwagize ruti: "Turashimira ibikorwa by’ubutwari by’abakozi be [umucamanza], abashinzwe umutekano, n’abandi bose bahagaritse uregwa.

"Urukiko ruracyafite intego yo gucungira umutekano iinyubako z’urukiko ndetse n’ibyumba by’urukiko biberamo imanza. Turimo gusuzuma abashinzwe kwakira abantu bacu kandi tuzakora ibishoboka byose kugira ngo turinde abacamanza, abaturage, n’abakozi bacu."

Redden ntabwo yari afunzwe ubwo yagezwaga imbere y’urukiko kuri uyu wa gatatu.

Uyu yavuze ko atari icyihebe ndetse ari umuntu utajya ahagarika kugerageza gukora ikintu gikwiriye uko cyaba gikomeye cyose.’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa