skol
fortebet

Yabonye akazi keza nyuma y’igihe yirirwa ku mihanda afashe igipapuro kigasaba

Yanditswe: Saturday 10, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunya Kenya witwa Califh Kirui yamenyekanye umwaka ushize nyuma yo kujya mu muhanda afite icyapa kigaragaza ko ashaka akazi.

Sponsored Ad

Kirui yabonye impamyabumenyi ya BSc muri Microbiology & Biotech yo muri kaminuza ya Nairobi na MSc in Public Health from Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology (JKUAT).

Yarangije mu Kuboza 2022 maze atangira gushakisha akazi.

Nyuma yo gushakisha igihe kirekire, yahisemo kugerageza amahirwe ye,afata icyapa yirirwa akizengurukana mu mihanda,agaragaza ibyo yize ndetse ko ashaka akazi.

Yari yizeye ko abantu bashobora kumubona kurusha uko yajya ajyana amabaruwa n’umwirondoro we mu bigo bitandukanye.

Ubu Kirui akora akazi ko gukora ubushakashatsi mu ishami rishinzwe kurwanya indwara zidakira (CDM) mu kigo cya African Population and Health Research Center (APHRC).

Kirui yavuze ko guhamagarwa na Catherine Kyobutungi, Umuyobozi mukuru wa APHRC, byahinduye ubuzima bwe.

Ati: “Yambajije niba nifuza amahirwe yo kwimenyereza umwuga muri Centre kubera ko icyo gihe nta mwanya wari uhari. Nagaragaje ko nshishikajwe n’uyu mwanya ”.

Nyuma yo kubazwa, yatangiye kwimenyereza mu gihe cy’amezi atatu.

Amaze kwimenyereza umwuga, yakoraga nk’umukozi ushinzwe ubushakashatsi by’agateganyo aho yagendaga mu mago abaza abantu ibibazo bitandukanye nyuma abona akazi nk’umukozi wa APHRC.

Ati: "Kwimenyereza umwuga birangiye, nakoze nk’ubaza ibibazo muri imwe mu mishinga y’Ikigo, hanyuma nyuma yaho, mbona amasezerano mashya nk’umukozi ushinzwe ubushakashatsi by’agateganyo amezi atatu.

Ukwezi kumwe nyuma y’aho,nakorewe isuzuma ngirwa inama n’abayobozi banjye, amaherezo nabonye amahirwe yo kuba umukozi usanzwe mu Kigo.

Ati: "Nsubije amaso inyuma, nishimiye ko nahisemo neza kugira ngo mbone amahirwe muri APHRC".

Yashishikarije abanyeshuri barangije bashaka akazi kudacika intege.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa