skol
fortebet

U Rwanda rwasubije RDC yarushinje kugurisha amabuye yayo muri Apple

Yanditswe: Monday 29, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Madame Yolande Makolo,yavuze ko ibirego leta ya Kongo iheruka gutanga ko u Rwanda ruyiba amabuye y’agaciro rukayagurisha Apple ari ibihimbano.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru AFP yanyomoje ibirego by’igihugu cya Congo,aho Leta y’iki gihugu ivuga ko yiteguye kurega uruganda rwa Apple iruryoza gukorana n’u Rwanda ubucuruzi bw’amabuye yayo yagaciro.

Ku wa gatanu, umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda,Yolande Makolo, yamaganye aya makuru avuga ko ari "ugusubiramo ibirego bidafite ishingiro ndetse by’ibihimbano,igerageza gukoresha itangazamakuru mu gushakira inyungu muri imwe mu masosiyete akomeye ku isi".

Madame Makolo avuga ko ibi birego ari ibihimbano,buri gihe Congo ihora ihimba ibinyoma bigamije kwanduza isura y’u Rwanda.

Yatangarije AFP ati: "Iyi ni intwaro iheruka gukoreshwa na guverinoma ya DRC kugira ngo u Rwanda ruhangwe amaso kubera ibirego by’ibinyoma irushinja."

Kivu y’Iburasirazuba ikungahaye ku mabuye y’agaciro yaranzwe n’intambara kuva mu myaka ya za 90, aho amakimbirane yiyongereye mu mpera za 2021 nyuma y’uko umutwe wa M23 ugarutse.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame,nawe yahakanye aya makuru,avuga ko u Rwanda narwo rufite amabuye y’agaciro.

Ubuvugizi bw’uruganda Apple kandi narwo rwateye utwatsi invugo za Congo ivuga ko uburyo ibona amabuye yo gukoramo ibicuruzwa bwabyo ,bikorwa mu nzira nziza .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa