skol
fortebet

Abagabo banyoye inzoga nyinshi bakunda kureba ikibuno n’amabere by’abagore [ Ubushakashatsi ]

Yanditswe: Saturday 28, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Abashakashatsi ku mitekerereze ya muntu bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagaragaje ko abagabo banyoye inzoga batita ku isura y’umugore ahubwo bamara umwanya munini birebera amabere n’ikibuno byabo.

Sponsored Ad

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda ryo muri Kaminuza ya Nebraska, ryashakaga kureba imitekerereze abagabo banyoye inzoga bagira ku gitsina gore ndetse by’umwihariko icyo bakunda kubarebaho.

Nk’uko Top Santé yabyanditse, kugira ngo bagere kuri ubwo bushakashatsi, bafashe abagabo 49 bari hagati y’imyaka 21 kugeza kuri 27 bamaze kunywa inzoga nyinshi abandi banyoye nke, babahereza amafoto agaragaramo abagabo n’abagore.

Bifashishije ikoranabuhanga rigenzura neza icyo umuntu areba ryitwa ‘eyes tracking’, basanze abanyoye inzoga nyinshi bataritaga ku isura y’umuntu ugaragara ku ifoto ko ahubwo batindaga mu kureba igituza ndetse n’imiterere y’ikibuno by’abagore igihe babaga bakunze ifoto.

Abashakashatsi babonye ko igihe umugabo yanyoye inzoga nyinshi bituma afata umugore nk’igikoresho mu mibonano mpuzabitsina.

Bavuze ko ibyavuye mu nyigo yabo byakomeza gutangwaho ibitekerezo kuko usanga iyo habayeho gukora imibonano mpuzabitsina umwe yanyoye inzoga, mugenzi we amera nk’ufashwe ku ngufu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa