skol
fortebet

Impamvu nyamukuru ituma abakozi basambana na ba nyirabuja yamenyekanye

Yanditswe: Saturday 07, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Bitungura benshi kumva ko umubyeyi wubashwe asambana n’ umukozi we cyangwa umushoferi nyamara afite umugabo mwiza umukunda
Umugabo w’ umunyarwanda tutari butangaze amazina yatubwiye ko byamubayeho. Uyu mugabo uri mu kigero cy’ imyaka 50 ngo muri Nyakanga 2017 nibwo yamenye ko umugore we amuca inyuma akaryamana n’ umushoferi we.
Akibimenya yirinze guhita amugaragariza uburakari, dore nubwo umugore we yamucaga inyuma yakomeje kumwubaha nk’ umugabo we akamwitaho nk’ uko bisanzwe.
Yakomeje (...)

Sponsored Ad

Bitungura benshi kumva ko umubyeyi wubashwe asambana n’ umukozi we cyangwa umushoferi nyamara afite umugabo mwiza umukunda

Umugabo w’ umunyarwanda tutari butangaze amazina yatubwiye ko byamubayeho. Uyu mugabo uri mu kigero cy’ imyaka 50 ngo muri Nyakanga 2017 nibwo yamenye ko umugore we amuca inyuma akaryamana n’ umushoferi we.

Akibimenya yirinze guhita amugaragariza uburakari, dore nubwo umugore we yamucaga inyuma yakomeje kumwubaha nk’ umugabo we akamwitaho nk’ uko bisanzwe.

Yakomeje kumuneka amenya ko afite inzu yakodesheje ahuriramo n’ uyu mushoferi bagakorerayo ayo mabi barangiza umushoferi akamucyura bagataha. Uretse icyo kandi ngo inshuro nyinshi uwo mugore yabaga arimo kwiganirira n’ umushoferi we ibiganiro basanzwe kuri terefone baterana ububyara, umwe abarira undi inkuru umugabo ntabyiteho.

Yatubwiye ko nyuma y’ amezi atanu abimenye yagushije neza umugore bagahuza urugwiro ntibyari bisanzwe mu mubano wabo yarangiza akamwereka ko afite yose y’ uko amuca inyuma anamugaragariza ibimenyetso amubaza ikibitera.

Ngo umugore yaguye mu kantu nyuma yo kumva ko umugabo we amaze amezi atanu abizi ko amuca inyuma nyamara akaba ataramugaragarije umunabi. Ibi ngo byatumye umugore yiyemeza kubwiza umugabo we ukuri, amubwira ko impamvu aryamana n’ umushoferi akaba ari nawe akunda kuvugisha inshuro nyinshi kuri terefone ariko iyo ahamagaye umugabo we amubwira nabi ‘ngo aramutesha umutwe kandi yibereye mu kazi, nyamara umushoferi we baganira bacishije make akamubarira inkuru akanamutera urwenya. Uyu mugore yeruriye umugabo we ko nubwo amuca inyuma atamwanga ahubwo aba ashaka uwamufasha ku ruhuka igikabwe n’ igitsure umugabo amushyiraho iyo ashatse ko baganira. ’

Umugore yongeyeho ko impamvu aryamana n’ umushoferi ari uko baba baganiriye bagahuza urugwiro, bigatuma umwe yisanzura kuwundi kugeza ubwo basambanye.

Uyu mugabo yakomeje atubwira ko nawe yasubije inyuma amaso agasanga koko ibyo umugore amuvuzeho abigira. Ngo kuva uwo munsi umugabo yiyemeje kujya afata umwanya akaganiriza umugore we neza nk’ abantu bakundana. Umugore nawe areka kongera guca inyuma uwo bashakanye. Umugabo ati “Rwose ubu butabanye neza ntabwo ankica inyuma. Inama nagira abagabo ni ukumenya ko abagore bashimishwa no guteteshwa bakabibakorera”

Ushobora kuba utekereza ko impamvu nyamukuru ituma abakozi basambana na nyirabuja ari uko baba batabonye ibyinshimo bihagize mu buriri kuko umugabo adashoboye. Abahanga mu bijyanye n’ imibonano mpuzabitsina ‘sexologue’ bavuga ko ibyishimo byo mu gitanda bituruka ku kuntu umugabo n’ umugore babanje kuguyaguyana n’ uburyo umwe yirekuriye mugenzi we.

Ibitekerezo

  • Ni byo, uretse ko ntawabishyigikira gusa igisenya urugo.kiba gito cyane kandi kikazana amakosa amena umutima.ubuzima bwose.indi caisse umugabo yari abyaranye n umugore 5 nta kazi akabonye arasirimuka umugabo asudira yaza ati urasa ute, akabwira umugabo ko atajyanye n igihe hari aba type bazi gutanga care akamubwira n amazina yabo, bukeye umugobo we aramusohokana ngo baganire amubaze icyo yakora ari umwaka wose, kanaka na kanaka baranyemeza, ariko iri joro ndapfa kukwemerera, bageze mu rugo umugire yambara ipantaro na ceinture ati .ntunkoraho, umugabo ananirwa gusinzira abinye asinziriye yinaga ku mukozi, mu gitondo ati wankoresheje amahano byanze mfata umukozi!!!!!!yewe izi ngero ni nyinshi.ariko icyabuze ni ikiganiro.ubu umugore arasaba imbabazi umugabo ati dutane ninshaka nzasigarane imashini wanyishe nkanuye.urugo ni uburiri ibindi byose biza nyuma

    Eeeee bira tangaje pe

    Ibyo iyi nkuru ibyo ivuga ni ukuri

    Byose ni umurengwe. Ntekereza ko uwo mugore yaraye ubusa atatekereza kwijandika muri ayo manjwe.

    Ibyo nibyo pe. Abagabo beshi bakunda kuvuga nabi bagakankamira abagore ngaho ari abana, bigatuma no mu buriri bitagenda neza kuberayuko aba yatangiye akubwirana urujwi runini rwo gukangana. Bigatuma rero abagore beshi bajya kwishakira uwabaha care

    Ibyabagabo se wabivamo.Ni nk uwanjye umaze icyumweru yirakaje yaratumbye wagirango niirindazi rikiva mumavuta ako kanya.Iyo bagiye gutangira ingeso mbi ni uko bigira.Burya umuntu iyo agukunda urabibona niyo mugiranye ikibazo mubabarirana vuba.Nawe se witwa ngo uraranye na muntu gikoko.

    Bajye birakaza agaciro kumuntu ukamenya atakiriho cg mutakiri kumwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa