skol
fortebet

Kwikinisha,kurangiza vuba no kutabyara bitumye umugore wanjye anshingana ijosi! Nkore iki?

Yanditswe: Thursday 28, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Muraho nza nshuti zanjye,Nitwa Ngabo ntuye i Rusizi,ariko ndaremerewe. Nashakanye n’umugore mwiza buri wese avuga yakwifuza ariko ikimbabaza n’uko agiye kwigendera kuko inshingano z’abubatse ntakizishoboye kandi hari abandi bazi icyo gukora.

Sponsored Ad

Nkiga mu mashuri yisumbuye nagize agakundi kabasore bari bakunzwe mu kigo tukarangwa n’ibigeso bibi.Muri ibyo bigeso rero hari harimo ubusinzi kunywa itabi ariko ntabwo twigeze twjandika mu busambanyi ahubwo twari twarabisimbuje kwikinisha bakundaga kwita gutera akanyamerika.

Nyuma rero twaje gusoza ayisumbuye ndetse na kaminuza nyuma nza gukizwa ariko ingeso yo kwikinisha yo yanga kuncikaho.

Nakomeje iyo ngeso kugeza nshatse umugore.Nkimara kurushinga nagiye ntera akabariro nkahita nsohora ndetse na madamu akansaba ko najya nibura nkora uduturu dutatu ariko igitangaje no ku kambere sinarenzaga amasegonda 30,ahubwo nkarengaho nkiherera nkikinisha.

Iicyo kbazo cyakomeje gutyo imyaka 5 irashira 10 irihirika bimeze bityo none ubu hashize 14 nta kirahinduka kugeza ubwo byanamviriyemo kutabyara none umugore wanjye yasizoye ngo agiye kwigendera aracyari muto.

Twagiye kwipimisha ahantu hatandukanye harimo kwa Nyirinkwaya CHUK na Fayisal hose basanga umugore wanjye nta kibazo afite ahubwo arinjye ufite ikibazo cy’intanga nke zitihuta kandi zikaba zifite ubusembwa. Umugore wanjye amaze kugeza ku myaka 34 akaba avuga ko agiye gushaka uwamutera inda akabasha kubyara aho kugira ngo azahambanwe ikara kandi ntanaryoherwe mu mibonano mpuzabitsina.

Ansaba inshuro nyinshi kujya kwivuza muri gakondo cyangwa nkajya mu bapfumu ariko naramwangiye kuko ndi umurokore.

Mu cyumweru gishize umugore yambwiye ko ngomba kubyara uko byagenda kose ko atazemera ko bamuhambana ishyiga. Gusa ambwira ko ankunda cyane atatinyuka kunca inyuma ariyo mpamvu azemera tugatandukana akajya gushaka aho yabyara aho kugira ngo ance inyuma.

Yakomeje ambwira ko nimbyanga azanca inyuma akabyara ku ruhande agashakira byishimo aho yabiburiye.

Nanjye ndamukunda cyane numva ntakwemera ko agenda. Ariko guhora ntotezwa birandambiye kandi nkahorana isoni n’ikinegu mu muryango wanjye bavuga ko ntacyo nkumariye ko ngiye kuwuca.

Ese mbigenze nte? Nemere agende cyangwa ance inyuma? Ese hari aho mwandangira bamfasha nkabona urubyaro? Mungire inama y’icyo nakora.

Murakoze.

Ibitekerezo

  • Hari umuchimiste nzi ufite numero 0782460588 rwose ndabyize azagufasha kuko hari indwara nyinshi tumaze kumuhereza zigakira burundu nka hypertension, urine, igifu,.... atubwira ko ni ibyongibyo abivura bigakira Burundi kuko we yize gukora imiti azi umuntu cyane il east chimiste ubwo uzamuhamagare ariko kumubona bijya bitoroha ubwo tuzakomeza kugufasha kugeza umubonye aba I gisenyi

    Be sorry msz

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa