skol
fortebet

Nta mugore utanyara ariko bamwe ntibazi ko bashobora kunyazwa, Dore uko wabimenya-VIDEWO

Yanditswe: Friday 26, Jan 2018

Sponsored Ad

skol

Abahanga mu by’imibonano mpuzabitsina bavuga ko buri mugore wese afite ubushobozi bwo kujya mu cyiciro cy’abarekura amavangingo(Femme fontaine) . Umuhanga mu by’imitekerereze n’imibereho y’umuryango akaba n’umwanditsi Jacques Salomé,avuga ko muri rusange nta gice na kimwe mu bigize imyanya myibarukiro umugore wese aba adafite bityo ko ibyishimo baba bashobora kubigira bose.
Avuga ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma bamwe batanyara kandi inyinshi zishingiye ku buzima bwo mu mutwe (...)

Sponsored Ad

Abahanga mu by’imibonano mpuzabitsina bavuga ko buri mugore wese afite ubushobozi bwo kujya mu cyiciro cy’abarekura amavangingo(Femme fontaine) .
Umuhanga mu by’imitekerereze n’imibereho y’umuryango akaba n’umwanditsi Jacques Salomé,avuga ko muri rusange nta gice na kimwe mu bigize imyanya myibarukiro umugore wese aba adafite bityo ko ibyishimo baba bashobora kubigira bose.

Avuga ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma bamwe batanyara kandi inyinshi zishingiye ku buzima bwo mu mutwe (Psychologie) no ku miterere y’umubiri(Physiologie).

Mu mpamvu zishingiye ku buzima bwo mu mutwe agaragaza harimo kuba umugore akora imibonano mpuzabitsina atateguye mu mitekerereze(cyane abakora uburaya)bityo amarangamutima make agirira uwo bayikorana agafunga imvubura zigenewe gusuka inkali.

Aha kandi uyu muhanga avuga ko gutegura imibonano mpuzabitsina bitareba gusa umugore kuko ngo umugabo nawe aba agomba kugira uruhare mu gutegura uwo bagiye kubonana yirinda kumubwira nk’amagambo yamukomeretsa,ndetse anakora ibishoboka byose byatera umugore akanyamuneza.

Mu mpamvu zishingiye ku miterere y’umubiri zishobora kubuza umugore kunyara harimo kuba umugabo atazi neza imyanya myibarukiro y’umugore babonana ku buryo gukora ku bizamura umunezero w’umugore bitamukundira.

Jacques Salomé,avuga ko nk’ibice bya rugongo(clitoris)cyangwa agace bita point G bigora bamwe kubimenya harimo n’abagore ubwabo kandi utu duce aritwo moteri yo kunyara ku mugore.

Agira inama abashakanye yo gufatanya mu kwiga imyanya y’umugore mu gihe bakora imibonano,agatanga urugero ku kuba wenda umugabo yasaba umugore kumubwira niba aho akojeje igitsina gabo yumva hamushimishije bityo ntahuzagurike mu mibonano.

Ibyo uyu muhanga avuga binashimangira n’ubuhamya bwa bamwe mu bagore.Umva umwe muri bo amazina yagizwe ibanga.

"Mpora nifuza kumva umunezero n’ibyishimo byo kunyara,buri kanya kuva namenya ko nyara.Sinabasha guhagarika amavangingo aje ariko icyo nzi ni uko mfite ubushobozi bwo kuyatera kuza, kandi ndahamya ko buri mugore yabishobora.

Apfa kuba afite umugabo usobanukiwe n’imyanya ndangagitsina ye,umuvomyi.Mu by’ukuri gukirigita igice ukizi neza yaba rugongo cyangwa point G, bizana amavangingo".

Nta kindi bisaba umugore uretse gushakisha akamenya ahamuzamurira ibyishimo biruta ibindi kandi ayo makuru akayasangiza umugabo bakorana imibonano mpuzabitsina, maze akirekura agakurikirana ibyo byishimo kugeza habaye umwuzure.

Jacques Salomé agaragaza ko amavangingo atandukanye n’ububobere bwo mu gitsinagore kuko ubu buba ari buke mu gihe amavangingo yo adashobora kujya munsi ya mililitito magana abiri.

Ni amazi y’urubogobogo atagira ibara cyangwa impumuro cyangwa uburyohe bitandukanye n’inkari zigira urwunyunyu kandi nayo asohoka mu gitsina nk’uko inkali zisanzwe zisohoka umugore yihagarika nk’uko uyu muhanga abivuga.

Uyu muhanga kandi avuga ko mu gihe aya mavangingo adasohotse uko yakabaye cyangwa imibonano mpuzabitsina igahagaragara yari hafi gusohoka bishobora kubangamira umugore cyane kuko aba adashobora kuyagarura ubwe.

Avuga ko ikimenyetso cy’uko umugabo atagejeje umugore ku kunyara byuzuye ari uko umugore ashaka kujya kwihagarika ashaka ko ayo mavangingo yasohoka ariko ntibimukundire kuko umuyoboro wayo wifunga iyo umugore agiye kunyara bisanzwe bityo umugore agakurizamo kuribwa mu kiziba cy’inda.

Nta ngaruka uyu muhanga agaragaza zaba zitururuka ku kunyara k’umugore zirenze gutosa uburiri yakoreyeho imibonanompuzabitsina.Gusa avuga ko umugore wamenyereye kunyara bimutera ubumuga bwo kumva buri mibonano yanyara kugirango agere ku byishimo byuzuye mu gihe umugabo wamenyereye umugore unyara nawe bimutera ubumuga bwo kuzinukwa abandi bagore akeka ko baba batanyara.

KANDA HANO UBIREBE MU MASHUSHO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa