skol
fortebet

Ubuhamya:Nahishe umugabo wanjye amabanga yanjye ashingiye ku gitsina arayatahura none ndi mu mazi abira!

Yanditswe: Friday 02, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Muraho bakunzi b’ikinyamakuru cyacu umuryango,
Ndi umudamu wubatse mfite abana babiri nabyaranye n’umugabo wanjye tumaranye imyaka itanu tubana byemewe n’amategeko.
Mu bukumi bwanjye nabayeho ubuzima butandukanye kandi bigoye kuko nabyirutse mbana n’umugore w’inshuti ya Mama kuko we yashatse undi mugabo nyuma y’urupfu rwa Data mu mwaka wa 1994 ubwo nari mfite imyaka 8.
Uwo mudamu mama yandagije umugabo yashatse amubwiye ko batabana amfite yanderanye n’abana be ariko mu by’ukuri yaramvunishaga (...)

Sponsored Ad

Muraho bakunzi b’ikinyamakuru cyacu umuryango,

Ndi umudamu wubatse mfite abana babiri nabyaranye n’umugabo wanjye tumaranye imyaka itanu tubana byemewe n’amategeko.

Mu bukumi bwanjye nabayeho ubuzima butandukanye kandi bigoye kuko nabyirutse mbana n’umugore w’inshuti ya Mama kuko we yashatse undi mugabo nyuma y’urupfu rwa Data mu mwaka wa 1994 ubwo nari mfite imyaka 8.

Uwo mudamu mama yandagije umugabo yashatse amubwiye ko batabana amfite yanderanye n’abana be ariko mu by’ukuri yaramvunishaga cyane ugereranyije n’abana be twanganaga mu myaka ariko nkabyihanganira kuko ntaho nari guhungira.

Ubwo nagiraga imyaka 18 nahisemo kuva muri urwo rugo njya kwiga kuboha imisatsi(coiffure et esthetique)ari naho natangiriye ubuzima bushobora kungiraho ingaruka muri iki gihe.

Mu by’ukuri nkimara kumenya gusuka no kudefiriza abagore nabonye akazi muri salon de coiffure bampemba macye(10,000Frw)ku kwezi kandi nikodeshereza,nitegera ndetse nanigaburira.

Nasabye umukoresha kunyongerera anyumvisha ko bishoboka ndetse anambwira ko bishoboka kandi ankunda kuko ngo yabonaga nitanga.

Nguko uko yanyiyegereje kugeza uwo turyamanye bwa mbere nyuma bikomerezaho kugeza mbaye nk’umugore we ariko umushahara urazamuka ugera ku 25,000 Frw.

Numvaga ntacyo bintwaye kuko n’ubundi nisamye nasandaye natakaje ubusugi kandi iyo nivumbura nari kwangara.

Gusa yaje kwadukana ingeso ntazi aho yakuye kuko uretse kuba yaragendaga arushaho kuba umusinzi,uyu mugabo ukomoka muri Uganda yigeze kuntumira ngo angurire icyo kunywa(niko yakundaga kubikora iyo yateguraga ko turi bukore imibonano mpuzabitsina)ngirango ni ibisanzwe ariko tugeze mu buriri andongora ahabigenewe nyuma aza no kundongora mu kabuno.

Mu by’ukuri byarambabaje ariko mbyumva nyuma kuko nanjye twaryamye nanyweye agatama sinahita mbyumva ariko mu gitondo numvise nokerwa cyane muri icyo gice mbimubajije anyemerera ko yabikoze kandi ko ntacyo bitwara,ubwo nabyo aba abyinjije mu mibanire yacu.

Icyakora nyuma yaho twabikoze inshuro nk’eshanu nza kumusezera mubwira ko ntazongera kumukorera kuko nari nabonye inshuti kandi inyemerera kumpa igishoro nkikorera.

Uko niko natandukanye nawe ntangira no kwibagirwa ibyo nanyuzemo byose kuko umugabo wanjye(akintereta)yanyitagaho kandi yampangiye umurimo wo gucuruza kwa Mutangana I Nyabugogo.

Siniriwe mvuga ibihe byiza uwo musore yangejejeho mbere y’uko tubana.

Mbere yo kubana nawe yansabye no tubwirana ibyo twanyuzemo byose ibibi n’ibyiza nta mbereka ndabimwemerera kuko numvaga yarambohoye.Namubwiye abandongoye bose ndetse mwerurira ko ntari isugi kuko numvaga n’ubwo yanyanga ntabimurenganyiriza kuko yari yaramfashije byinshi.

Nyamara yambwiye ko yishimiye uburyo mubwije ukuri ndetse ambwira ko arushijeho kunkunda nta n’icyabuza ko tubana.Gusa sinigeze mubwira ko nakoze imibonano mpuzabitsina mu kibuno kuko numvaga ko bitari ngombwa atashoboraga no kubimenya.

Mu mpera z’umwaka ushize rero tumaze imyaka itanu tubana kuko twasezeranye muri 2012 yaransohokanye twinywera agatama nk’uko bisanzwe kuko twahuye twembi tunywa inzoga ariko bidakabije,ariko uyu munsi habaye akarusho kuko twari twishimiye igihe tumaranye kandi dutera imbere.

Ibirori byacu twabisoreje mu rugo dutangira kurwubaka twishimye n’amarangamutima menshi n’amashyushyu mbese nk’ababikoze bwa mbere.Sinzi rero uko yampindukije ngo duhindure pozisiyo ubugabo bwe buyobera mu kibuno ndetse bwinjiramo byoroshye kuko hagutse biturutse kuri wa mugabo w’umugande nshiduka ariho yakomereje nanjye nirinda kumubuza kuko n’ubundi byari byarangiye. Byongeye kandi nibwiraga ko wenda bitewe no gusinda bityo ko hari igihe yaba agirango ari kubikora ahabugenewe.

Gusa naje gutungurwa hashize iminsi kuko twatangiye kubaka urugo nk’uko bisanzwe nyamara twagera hagati nkumva yimuriye mu kibuno nk’uwabigambiriye ndetse yajya no kurangiza agakuramo akarangiriza ahabugenewe.

Kuva icyo gihe nibajije ibibazo by’ingutu nifuza ko mwamfashishaho inama.

Nibajije niba asanzwe arongora mu kabuno cyangwa niba abyize vuba.

Niba se asanzwe abikora kuki atari yarabingeragerejeho kandi ndi umugore we.

Niba se abyize vuba yabyigiye kuri nde ?kuri jye cyangwa yaba anca inyuma?

Ndibaza icyo namusubiza ambajije ati kuki wampishe ko wakoze imibonano mpuzabitsina mu kabuno,ndetse nkumva natangurannwa nkamubwira ukuri namuhishe.

Ariko se aramutse anyanze cyangwa akantera icyizere maze imyaka itanu nubaka mu rugo iwanjye mubwiye ko namubeshye mbere?

Mungira inama.

Ibitekerezo

  • Uyu mudamu nareke kwibaza uko umugabo we yamenye iriya ngeso kko nawe byakubayeho mutarabana.Ahubwo nimubwizanye ukuri kuri byose kko nubundi nawe numvise abikunda.ahubwo c wwe urabyishimira???? thx

    MUREKE NAWE YABYIZE KUBANDI BAKOBWA. GUSA IYI NI INGESO MBI KUKO IGITSINA GIFITE AGACIRO SIMUKABUNO KK IMANA ITABIGENNYE

    icya 1 uzarwara amara,nka hoemorroide bikabije cyane,ikindi umugabo ntafatwa nuko wamukoreye ibyica ubuzima bwawe,va mu bujiji kuko ibyo byangiza anus ukajya winera ntuba ugifite controle,imenye cg upfe muhakanire ,umubwize ukuri,ugabanye ni nzoga mugore mwiza ,kuko bose babanza kuguhata agacupa,ikindi egera abaganga baguhe imiti ifasha gusubira uko warumeze mrc

    Umubwira iki se? Amenshi! Kubimubwira se birungura iki urugo rwanyu? Kutabimubwira se byo birarutwara iki? Ahubwo nubimubwira uraba umuhemukiye ate umutwe akubonemo ubuhemu! Mujye mutuza! Naho aho yabimenteye se urahashakira iki? Hari n’ubwo nta byo yari asanzwe akora muri ubwo buryo byamutungura akumva ni byiza ariko uzamubwire ko ubabara mubitekerezeho kuko amaharezo uzajya usuka umwoyo kandi bizakwica nabi!

    Ese ubundi mwakwitoje umuco wo kwihana ibyaha ko ari bwo mwaruhuka rwose ariko na bwo iyo mwihaniye kureka!

    Kandi reka kumva ko wakoze bibi kurusha abandi bose kuko satani afite urutonde rurerure rw’ibyaha binuka n’ubuzima busharira, bukarishye anyuzamo abantu kugira ngo biyange, babivemo, bazinukwe IMANA bayitere umugongo!
    Ariko yo iramuzi kurusha uko tumuzi kandi ibyo byose ntibituma ituzinukwa kuko izi ko tubigwamo turengana
    Ni yo mpamvu Aho umenyeye ukuri hose ukangambirira kutongera kubabaza IMANA irakugarukira kandi ikabikwereka!
    IMANA NI URUKUNDO! Icyo ni cyo gusa ikeneye kumenya kandi ni wo muyi wonyine!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa