skol
fortebet

Moise Katumbi yamaganye Leta ya RDC yiyemeje gukurikirana karidinali wa Kinshasa

Yanditswe: Monday 29, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi,yavuze ko ubutabera bw’igihugu bushaka gucecekesha Cardinal Fridolin Ambongo wumvikanye kenshi anenga ubutegetsi bwa Kinshasa ku ngingo nyinshi zirimo nuko bukemura ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa Congo.

Sponsored Ad

Kuwa gatandatu, umushinjacyaha mukuru mu rukiko rusesa imanza yandikiye umushinjacyaha mu rukiko rw’ubujurire amusaba gutangiza dosiye y’ubucamanza kuri Ambongo.

Umushinjacyaha Firmin Mvonde ashinja Cardinal Ambongo “gukwiza impuha no kugumura rubanda ngo rwivumbagatanye kuri leta”

Amushinja kuvuga “amagambo y’urucantege ku ngabo za FARDC ziri ku rugamba”

Twamenye n’umujinya mwinshi ko Karidinali Ambongo ari gukurikiranwa n’ubucamanza nyuma y’amagambo ye yamagana ibibi bikomeye birimo kumunga RDC. Uyu Karidinali na Arkiyepiskopi wa Kinshasa ni amajwi y’Abanyekongo bakomeje guhura n’ubwicanyi budahagarara.

Ubutabera bwa congo rero buri kugerageza kuniga iri jwi ry’abababaye, abakene, abagizweho ingaruka n’intambara, intambara n’imicungire mibi y’umutungo wa leta.

Iyi politiki yo gutera ubwoba Itorero rifite uruhare rukomeye mu kuzamura ijwi ry’abakandamijwe, ntabwo yemewe na gato.

Uyu yavuze ko iki gitero leta ya RDC ishaka kugaba kuri Kiliziya gatolika kimeze nk’ibyagabwe no ku bandi bakaridinali nka Joseph Malula na Laurent Monsengwo.

Ambongo yanenze leta gukorana na FDLR no guha intwaro imitwe y’inyeshyamba yiswe Wazalendo nk’ingaruka y’umutekano mucye i Goma.

Ku mbuga nkoranyambaga, Abanyecongo bakiriye mu buryo butandukanye ingingo y’uriya mushinjacyaha isaba ko Cardinal Ambongo, umwe mu bantu bavuga rikumvwa muri Congo – akurikiranwa n’ubucamanza.

Dr Denis Mukwege wiyamamarije gutegeka DR Congo mu matora aheruka, yatangaje ko yatunguwe cyane no kumva ibyo, avuga ko ari ikimenyetso “cyo guhindura igikoresho ubucamanza, n’igikorwa cy’ubutegetsi bw’igitugu budashoboye kuyobora igihugu no kugarura umutekano”.

Yongeraho ko ibyavuzwe na Cardinal Ambongo ari “ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo burengerwa n’Itegekonshinga”, yongeraho ati: “Turasaba abategetsi ba Congo guhagarika kwibasira umuntu ukomeye kurusha abandi muri Kiliziya Gatolika muri Afurika no ku bandi bose banenga ubutegetsi”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa