skol
fortebet

Ange Kagame yashimiye cyane mu buryo bugiye butandukanye abarimo ababyeyi be,basaza be n’abakobwa bamubaye hafi[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 30, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Ingabire Ange Kagame, umukobwa wa Perezida Paul Kagame, yashimiye abamubaye hafi mu gihe cy’ubuzima bwe no mu bukwe bwe anizeza Bertrand Ndengeyingoma wamaze kumuhabwa ko urukundo rwabo ruzaba urw’iteka.

Sponsored Ad

Ni mu butumwa uyu mukobwa wa Perezida Kagame yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Ange Kagame ashimira ababyeyi be yagize ati”Ku babyeyi banjye, mwarakoze kuri buri kimwe. Uyu munsi n’iteka ryose nzabakunda.”

Uyu mukobwa kandi yashimiye basaza be batatu n’abakobwa bari bamugaragiye biganjemo ab’incuti ze ubwo yasabwaga akanakobwa ku munsi w’ejo.

Aba bakobwa yabashimiye agira ati”Ku bakobwa bampaye ubufasha buri mukobwa wese yakwifuza, mwarakoze kugendana nanjye …mu buzima ndetse n’ejo hashize. Ndabakunda nkanabubaha.”

Ubutumwa Ange yageneye basaza be bugira buti”Ku bahungu ba mbere nkunda ku isi, ntimuzigera munyigobotora”

Ange Kagame ageze ku mugabo we yagize ati”Ku rukundo rw’ubuzima bwanjye, niteze gukomezanya ubuzima nawe. Kuri twe urukundo ruzaba urw’iteka.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa