skol
fortebet

Dore bimwe mu byo abakobwa bagejeje igihe cyo gushaka baba batekereza

Yanditswe: Wednesday 31, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Bifata igihe kugira ngo umukobwa yemerere umusore runaka ko bazabana,kuko abanza kureba niba koko uwo ubimusaba afite ibya ngombwa bihagije byo gutunga urugo cyangwa niba koko ari we yifuzaga.

Sponsored Ad

Ku bakobwa benshi, usanga igitekerezo cyo kubaka urugo ari nk’inzozi zigiye gusohora, ariko nubwo bimeze bityo, umukobwa wese aba yifuza kuba yagira urugo rwiza kandi rushimishije.

Urubuga elcrema rugaragaza ibintu bimwe na bimwe umukobwa utarashyingirwa ariko ugejeje igihe cyo gushaka aba atekereza ku bijyanye n’urugo rwe rw’ahazaza.

•Umukobwa aba atekereza ko kuzashinga umuryango bizamuha ibyishimo by’ubuzima bwe bwose asigaje ku Isi.

•Aba ashaka ko umugabo bazabana azakomeza kumukunda no kumutetesha mu byiza no mu bibi.

•Aba ashaka ko umugabo we azamubera indahemuka kuko kumuca inyuma byakomeretsa umutima we.

•Aba ashaka kuzabana n’umugabo uzajya ahora amurwanira ishyaka buri munsi kandi akamwubaha.

•Uretse kuba yashaka umugabo umukunda, aba anifuza umugabo uzamufasha kuzuza inshingano z’urugo, agakunda abana kandi akabitaho.

•Aba yifuza kuzashaka umuntu bazajya bakora imibonano mpuzabitsina kandi wenyine ntawundi bamusangira.

•Aba yifuza kuzashaka umugabo utazagira ikintu na kimwe yamuhisha cyangwa amukinga ku bireba urugo rwabo.

•Umuntu uzaba ari umuterankunga kandi umufasha kugera ku nzozi ze

•Ashaka umugabo utazamushyigikira mu makosa, uzajya amukosora kandi akamufasha muri byose.

•Ahora yifuza guteteshwa no kwitabwaho bitarangira nk’aho bakimurambagiza.

•Aba yifuza umugabo usobanutse kandi uzi kuganira, uzajya amutega amatwi kandi akamubonera umwanya bagakina.

Ibi ni bimwe mu bitekerezo biza mu mukobwa mbere yo kuvuga “yego”; nawe waba uzi ibindi cyangwa byaranakubayeho.

Ibitekerezo

  • Ahhha barafitwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa