skol
fortebet

Ibintu 10 bitangaje ushobora kuba utari uzi ku mabere y’abagore

Yanditswe: Friday 03, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Amabere, nubwo ntawe utayagira ndetse nta n’utarayabona dore ko hafi ya twese twonse; nyamara usanga amabere cyane cyane ku gitsinagore ari ikintu cyubahwa ndetse kinahishwa nkuko duhisha imyanya ndangagitsina yacu. Amabere ari abagabo ari n’abagore twese turayagira uretse ko ku bagabo ni mato cyane ugereranyije n’abagore.

Sponsored Ad

Hano twaguteguriye utuntu 10 dutangaje ushobora kuba wenda wari uzi cyangwa utazi twerekeranye n’amabere.

Amabere burya ntabwo angana ku bagore. Niba wajyaga urebera mu ndorerwamo ukabona ntangana ugacyeka ko ari wowe gusa humura ni ibintu bisanzwe. Icyakora niba uko kuba atangana bigaragarira buri wese wajya kwa muganga, niba irinini rijya rikubabaza.

Ntushobora kongera amabere udakoresheje imiti. Ibi bivuze ko uko amabere yawe ari mato ntacyo wakora ubwawe ngo uyongere. Ahubwo ushaka kuyongeresha ushobora kwiteza umuti wa botox cyangwa ugakoresha icyitwa cosmetic surgery (uku ni ukubagwa hagamijwe gushaka ubwiza). Icyakora iyo uri mu gihe cy’uburumbuke cyangwa utwite cyangwa wonsa amabere ariyongera gusa iyo birangiye asubira uko yari asanzwe uretse ku konsa kuko iyo ucukije ntasubira kumera nka mbere.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abagabo 20% ari bo gusa bakwitegereza mu maso iyo muhuye naho abasigaye ni ukuvuga 80% bahita birebera ku mabere. Igitangaje nuko ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko kureba amabere iminota igera ku 10 bigira akamaro nko kumara isaha yose ukora akazi kagusaba gutekereza!

Kuryama wubitse inda bihindura imiterere y’amabere yawe. Niyo mpamvu ku gitsinagore igihe uryamye ari byiza kuryamira urubavu nabwo byagushobokera ugashyira umusego munsi y’ibere ugasa n’uriteze. Ndetse burya ngo kuryama wambaye cyangwa utambaye isutiye byose ni kimwe, mu gihe iyo wambaye itagufashe cyane; mbese itakubangamira.

Ubundi bushakashatsi bugaragaza ko abagore barenga 50% batajya bisuzumisha kanseri y’ibere. Impamvu nyamukuru ngo ni uko baba batabihaye agaciro abandi bakaba batinya ngo ko basanga bayirwaye.

Ese waba ujya wumva ikintu kibyimbye mu ibere? Akenshi, ku gipimo cya 80% icyo ntikiba ari uburwayi. Gusa ntibizakubuze kujya kwisuzumisha ngo bakurebere ikibitera cyane cyane niba wonsa cyangwa waronkeje nyamara kikaba kitavamo.

Nubwo twavuze ko abagabo bo bagira utubere duto cyane mbese ari nk’ikimenyetso gusa, nyamara hari abagabo bagira amabere manini nk’ay’abagore. Iyo ni indwara yitwa gynecomastia ivurwa kwa muganga iyo ubona bikabije
Abagore bagera kuri 85% burya ngo bambara isutiye zitabakwira ndetse akenshi ntoya ku buryo usanga no gushyira urutoki hagati y’isutiye n’uruhu rw’umubiri bidakunda.

Abenshi rero babiterwa nuko aho bazigurira batabona uko bigera, kubona akunze ibara n’uko ikoze akagura atitaye ku ko ingana, no kuba baba bashaka guha amabere forme bashaka bitewe n’isutiye.

Ubundi bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru International Journal of Sexual Health bwagaragaje ko 70% by’abagore baba batishimiye ingano y’amabere yabo. Bamwe bayashinja ko ari mato abandi bayashinja ko ari manini cyane.

Ku bijyanye n’imyororokere, ubushakashatsi bwakozwe mu 2006 bwerekana ko 82% by’abagore iyo bakorakowe mu mabere bibongerera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa