Kigali

Kimenyi Yves yakiranye ubwuzu bwinshi umukunzi we Muyango bari bamaze amezi 2 batabonana [AMAFOTO]

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 December 2019 Yasuwe: 9040

Mu gitondo cyo kuri uyu wa wa Mbere tariki ya 16 Ukuboza, nibwo Uwase Muyango Claudine wamamaye muri Miss Rwanda 2019,akaba n’umukunzi w’umunyezamu wa Rayon Sports,Kimenyi Yves yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aho yakiririwe n’ubwuzu bwinshi n’uyu mukunzi we Kimenyi Yves.



Nyuma y’amezi 2 ari Dubai, Miss Muyango Uwase Claudine yagarutse i Kigali yakirwa na bamwe mu nshuti ze by’umwihariko umunyezamu Kimenyi Yves wamwakiriranye urugwiro nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Isimbi abitangaza,

Tariki ya 15 Ukwakira 2019 nibwo Muyango yavuye mu Rwanda yerekeza mu mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho yari agiye kwiga ndetse yanabonye akazi muri Marriot Hotel.

Uru rugendo rwa Muyango ntirwavuzweho rumwe kuko hahise havuka igihuha cyavugaga ko aba bombi batandukanye, gusa izi mpande zombi zaje kubihakana.

Urukundo rwa Kimenyi na Muyango rwamenyekanye muri Kanama 2019, ubwo uyu munyezamu yabwiraga abanyamakuru ko yishumbushije uyu mukobwa wakunzwe na benshi muri Miss Rwanda 2019,nyuma yo gutandukana n’uwo bahoze bakundana Didy d’or.

Kimenyi Yves azakina umukino w’ishyiraniro na APR FC afite akanyamuneza nyuma yo kongera guhura n’uyu mukunzi we yaherukaga gutangaza ko akumbuye birenze.



Byari ibyishimo ubwo Kimenyi yongeraga guhura n’umukunzi we Muyango

AMAFOTO: ISIMBI

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble ukiuri

    nukuntu ari igifiri disi bijya binsetse ,

    1 month ago
  • chat_bubble sezibera

    Ibyo bita urukundo muli iki gihe,usanga biteye inkeke.Nyumvira nawe ko Kimenyi yatandukanye n’uwo bahoze bakundana Didy d’or.’.Birashoboka cyane ko baryamanaga.Wenda n’uyu niko bizagenda.Aho aba I Dubai,ntabwo Kimenyi azi uko uyu mukobwa abayeho iyo mu mahanga.Ibyo benshi bita ngo "bari mu rukundo",usanga kenshi bishirira mu kuryamana gusa.Ibyo bibabaza Imana cyane yaturemye ikatubuza gusambana.Nubwo abantu Millions and millions z’abantu basambana,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Iyo urebye usanga abantu basuzugura Imana mu rwego rwo gushaka Kwishimisha.Ariko ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.It is a lack of wisdom.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Zambia: Umuherwe yakoresheje icyapa kirimo ubutumwa bwo gusaba umukunzi we...

Hirya no hino ku isi abantu bagenda bakora udushya mu gusaba abakunzi babo...
4 January 2020 Yasuwe: 5042 1

Jay Rwanda watowe nk’umusore mwiza muri Africa 2017 yateye ivi...

Umusore witwa Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka Jay Rwanda wabaye...
2 January 2020 Yasuwe: 5175 1

Munyaneza Didier wamamaye mu gusiganwa ku magare yakoze ubukwe bw’igitangaza...

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare ukinira Benediction Excel Energy,...
29 December 2019 Yasuwe: 4968 1

Miss Shimwa Guelda na DTN wa FERWAFA bakoze ubukwe bw’igitangaza...

Miss Shimwa Guelda wegukanye ikamba rya Miss Heritage mu irushanwa rya...
23 December 2019 Yasuwe: 6343 1

Kimenyi Yves yakiranye ubwuzu bwinshi umukunzi we Muyango bari bamaze amezi...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa wa Mbere tariki ya 16 Ukuboza, nibwo Uwase...
16 December 2019 Yasuwe: 9040 2

Uganda: Umusore yashyingiranywe n’umukobwa wamutabaye amerewe nabi...

Umusore witwa Isaac Jacob Luwo w’imyaka 30 yashyingiranywe n’umukunzi we...
29 November 2019 Yasuwe: 11199 1