Kigali

Miss Shimwa Guelda na DTN wa FERWAFA bakoze ubukwe bw’igitangaza [AMAFOTO]

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 December 2019 Yasuwe: 6342

Miss Shimwa Guelda wegukanye ikamba rya Miss Heritage mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka 2017, yakoze ubukwe bw’igtangaza na Habimana Hussein usanzwe ari Umuyobozi wa Tekiniki mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).



Ubu bukwe bwabereye muri Kigali Convention Centre kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2019,imbere y’inshuti n’imiryango y’aba bombi.

Ibirori byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa 15 Ukuboza 2019 mu gihe gusezerana byabaye kuwa 19 Ukuboza 2019.

Kuwa 29 Kamena 2019 i Nyarutarama kuri Quiet Haven Hotel habereye umuhango ukomeye mu buzima bwa Miss Shimwa Guelda kuko ari ho Habimana Hussein yamwambikiye impeta y’urukundo, nk’intangiriro y’urugendo rushya bombi biyemeje kugendana.

Shimwa abaye umukobwa wa kabiri mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2017 ukoze ubukwe nyuma ya Umutoni Pamela warushinze muri uyu mwaka.

Shimwa yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Umuco [Miss Heritage 2017], yabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2017 anegukana ikamba ry’igisonga cya Mbere mu irushanwa rya Miss High School 2015.











Amafoto:IGIHE

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble sekamana

    Bazabyare baheke Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Zambia: Umuherwe yakoresheje icyapa kirimo ubutumwa bwo gusaba umukunzi we...

Hirya no hino ku isi abantu bagenda bakora udushya mu gusaba abakunzi babo...
4 January 2020 Yasuwe: 5041 1

Jay Rwanda watowe nk’umusore mwiza muri Africa 2017 yateye ivi...

Umusore witwa Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka Jay Rwanda wabaye...
2 January 2020 Yasuwe: 5174 1

Munyaneza Didier wamamaye mu gusiganwa ku magare yakoze ubukwe bw’igitangaza...

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare ukinira Benediction Excel Energy,...
29 December 2019 Yasuwe: 4968 1

Miss Shimwa Guelda na DTN wa FERWAFA bakoze ubukwe bw’igitangaza...

Miss Shimwa Guelda wegukanye ikamba rya Miss Heritage mu irushanwa rya...
23 December 2019 Yasuwe: 6342 1

Kimenyi Yves yakiranye ubwuzu bwinshi umukunzi we Muyango bari bamaze amezi...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa wa Mbere tariki ya 16 Ukuboza, nibwo Uwase...
16 December 2019 Yasuwe: 9040 2

Uganda: Umusore yashyingiranywe n’umukobwa wamutabaye amerewe nabi...

Umusore witwa Isaac Jacob Luwo w’imyaka 30 yashyingiranywe n’umukunzi we...
29 November 2019 Yasuwe: 11199 1