skol
fortebet

Munyaneza Didier wamamaye mu gusiganwa ku magare yakoze ubukwe bw’igitangaza [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 29, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare ukinira Benediction Excel Energy, Munyaneza Didier uzwi nka Mbappé, yaraye ashyingiranywe n’umukunzi we, Niyomubyeyi Joselyne.

Sponsored Ad

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 28 Ukuboza 2019, aho avuka mu Karere ka Nyabihu.

Nkuko aba bombi babitangaje, bari bamaze imyaka ine bari mu munyenga w’urukundo warangiye basezeranye imbere y’Imana kubana akaramata.

Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Nzu mberabyombi ya EAV Bigogwe mu gihe gusezerana imbere y’Imana byabereye muri Paruwasi ya Kora (Mubyeyi Ugiribambe). Abatumiwe bakirirwa mu Nzu Mberabyombi ya Volcanoes Gate Motel iri ku Sashwara.

Munyaneza Didier uzwi nka Mbappé, yasezeranye n’umukunzi we, Niyomubyeyi Joselyne, imbere y’amategeko kuwa Kane,taliki ya 12 Ukuboza 2019.

Munyaneza Didier w’imyaka 21 ni umukinnyi usiganwa ku magare kuva mu 2016, aho yatangiriye muri Benediction Club ndetse aracyari no muri iyi kipe yashyizwe mu cyiciro cy’amakipe akina amarushanwa yo ku migabane muri uyu mwaka.

Mu 2017 yabaye uwa kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda mu gusiganwa n’ibihe mu batarengeje imyaka 23 n’uwa munani muri Tour du Rwanda.

Mu mwaka ushize, Munyaneza yegukanye Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa mu muhanda, aba uwa kabiri muri Africa Cup mu gusiganwa n’ibihe n’uwa karindwi mu gusiganwa mu muhanda.

Yakinnye kandi Shampiyona Nyafurika, aba uwa gatatu mu gusiganwa mu muhanda mu batarengeje imyaka 23 ndetse n’uwa cyenda muri rusange.

Muri Tour du Rwanda yabaye uwa munani naho muri Tour de l’Espoir aba uwa cyenda.

Munyaneza Didier ari mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mwaka wa 2019, aho aheruka kwegukana Tour du Sénégal yari yitabiriwe n’Ikipe ye ya Benediction Excel Energy.

Yabaye kandi umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi muri La Tropicale Amissa Bongo, aho kuri ubu aherutse gutoranywa mu bakinnyi 15 bazavamo umukinnyi w’umwaka wa 2019 muri Afurika.

Uyu mukinnyi ni we watsinze amarushanwa menshi mu masiganwa y’imbere mu gihugu (Rwanda Cycling Cup 2019), aho uyu mwaka yegukanye Farmers Circuit, Kivu Race n’isiganwa rya nyuma rya Kigali- Rwamagana- Kigali.





Ibitekerezo

  • Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa