Kigali

Nashakanye n’umugabo undusha imyaka hafi 20, ntabwo anezeza uko mbyifuza- NKORE IKI?

Ubuzima   Yanditswe na: NSHIMIYIMANA Janvier 16 February 2018 Yasuwe: 4520


Mu kwezi kwa munani 2016, nibwo nashakanye n’umugabo ufite imyaka 43, njye mfite imyaka 24, mu by’ukuri iyo duhagararanye mba meze nk’umukobwa we.

Dushakana ntabwo nabyiyumvagamo cyane, ariko abantu banshyiramo kumukunda cyane ko afite amafaranga, yankunze ndi umukozi we, afite kampani yinjiza agatubutse, yanyitagaho cyane, nanjye ngendera kuri icyo.

Ntababeshye, ntabwo anezeza uko mbyifuza, ndamukenera nkamubura, abyuka kare agataha atinze, igihe cyose ahora mu mibare, ntajya aruhuka ngo nanjye ampe akanya.

Imyaka mfite nkeneye kunezezwa, nkeneye umugabo umba hafi, ndabimubwira ati "ibyo ni iby’abato". Nkiyo mubwiye ko nshaka ko ansohokana, ibyo ntabikozwa, akanya arakabura mbese nabaye nk’imfungwa y’urugo dore ko nta n’ikihabuze.

Mbese ahora mu bintu byinshi, nta kanya ajya abona ko guta kuri we, amasaha mubona ni make haba nijoro cyangwa ku manywa, ibi rero nibyo bimbangamiye. Amafaranga n’ibintu byo arabifite pe, ntacyo tubuze mu rugo rwacu, maze kubyara rimwe, umwana wacu ari hafi kuzuza umwaka umwe. Mungire inama, nkore iki?

Author : NSHIMIYIMANA Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba abanyarwanda bateye ivi bigatangaza benshi ndetse bigateza...

Mbere y’uko umusore n’umukobwa bakora ubukwe cyangwa ngo bajye kwiyerekana...
9 November 2019 Yasuwe: 6392 2

Fabrice umukinnyi w’ikipe ya Espoir Basketball Club yatunguye umukunzi we...

Rukundo Fabrice, umukinnyi w’ikipe ya Espoir Basketball Club, yatunguriye...
1 November 2019 Yasuwe: 6791 0

Kimenyi Yves yahishuye uwamuhuje na Miss Muyango

Kimenyi Yves yavuze ko mubyara we ariwe wabahuje n’umukunzi we...
14 October 2019 Yasuwe: 7425 3

Steven wari umunyezamu wa APR FC yarushinze na Umwali Gretter[AMAFOTO]

Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe ya APR FC, Ntaribi Stiven yasezeranye mu...
5 October 2019 Yasuwe: 6865 0

HUYE:Reba ubuhamya bwa Fifi w’imyaka 21 ufite ikibuno buri mugabo wese abona...

Uyu mukobwa avuga ko yitwa Fifi afite imyaka 21 y’ amavuko ngo buri mugabo...
18 September 2019 Yasuwe: 24101 23

Mpayimana Philippe wiyamamarije kuba umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yakoze...

Mpayimana Philippe wiyamamarije kuba umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda mu mwaka...
18 September 2019 Yasuwe: 11568 4