skol
fortebet

Olive wapfushije umugabo we bakimara gukora ubukwe yakoze ubundi bukwe bw’igitangaza[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 11, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Amateka y’ibyabaye kuri Umurerwa Olive wapfushije umugabo we bakimara gukora ubukwe ni ubuhamya bwagiye bukora benshi ku mutima ariko ku batari bacye bikaba n’ikimenyetso cyo gukomera kw’amasezerano y’Imana.

Sponsored Ad

Nyuma yo gupfusha umugabo we bamaranye ibyumweru 3 gusa, Umurerwa Olive yahigiye ko atazigera ajya kure y’Imana nayo imusezeranya ko itazigera imutererana ndetse mu byo yamusezeranyije harimo no kongera gukora ubukwe, ubu umugabo yamushumbushe batangiye kubana nk’abashakanye nyuma y’ubukwe bw’agahebuzo bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Gashyantare 2019.

Tariki 12 Werurwe 2011 nibwo Umurerwa Olive yashyingiwe, akora ubukwe n’umusore wari umusirikare bamarana ibyumweru bibiri bari mu kwezi kwa buki hanyuma umugabo asubira mu kazi ariko muri Nzeri uwo mwaka aza gutabarukirayo atarongera kubonana n’uwari umugore we.

Ibi byabaye kuri Umurerwa Olive ni ibintu byamushenguye cyane kuko icyo gihe yari afite imyaka itarenga 24 kandi yari yarakuriye mu buzima butoroshye bw’ubupfubyi. Mu buhamya yagiye atanga mu myaka ishize, yagize ati: “Nabanye n’umugabo wanjye ibyumweru bibiri, nongera kumubona ngiye kumushyingura.”

Nyuma yo gupfakara ariko, Umurerwa Olive ntiyihebye ngo ahagarike umurimo w’Imana, dore ko ari umuhanzikazi akaba n’umuvugabutumwa mu itorero rya ADEPR. Asobanura ibyo yahigiye Imana yagize ati: “Naravuze ngo Mana, ngiye kukubaha nawe uzanyubahisha. Ntabwo nzitwara nabi, nzakomeza kwitwara nk’uko umugore ufite umugabo yitwara, noneho nzanarushaho kugirango izina ryawe ritazatukwa kubera njyewe.”

Umurerwa Olive yakomeje kwihangana no kwitangira umurimo w’Imana mu kubwiriza ubutumwa cyane akoresheje indirimbo zihimbaza Imana, nyuma Imana iza kumusezeranya ko azabona undi mukunzi izamushumbusha bagakora ubukwe, ibyo Imana ikaba yarabihiguye imuhuza na Biziyaremye J. M Vianney basezeranye imbere y’Imana kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo kumusaba no kumukwa.

Imihango yo gusaba no gukwa yabereye i Gikondo aho bakunda kwita i Gatagara, nyuma banasezeranira imbere y’Imana mu rusengero rwa ADEPR SEGEM i Rwampara muri Gikondo. Ubukwe bwabo bwaranzwe n’uudushya twinshi.

Muri ubu bukwe nabwo, uyu mugeni yasubiyemo amagambo akomeye y’ibihe yanyuzemo, biramurenga afatwa n’ikiniga ararira ariko n’abandi batashye ubukwe b’imitima yoroshye basutse amarira biratinda.
















Ibitekerezo

  • ayiwe yoooo yarashaje kubera agahinda disi

    Mu bintu bidushimisha cyane mu buzima,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,etc...Cyangwa amadini amwe akavuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa