Kigali

Reba abanyarwanda bateye ivi bigatangaza benshi ndetse bigateza ururondogoro mu Rwanda hose[AMAFOTO]

Ubuzima   Yanditswe na: Martin Munezero 9 November 2019 Yasuwe: 9674

Mbere y’uko umusore n’umukobwa bakora ubukwe cyangwa ngo bajye kwiyerekana imbere y’ababyeyi, barakundana bakemeranya kubana.



Bumwe mu buryo umusore akoresha asaba umukobwa kwemera ko bazabana nk’umugabo n’umugore ni umuhango umusore akora akazana impeta agatera ivi agasaba umukobwa kuzamubera umugore. Muri uwo muhango, umukobwa iyo abyemeye nibwo umusore amwambika iyo mpeta.

Muri iyi minsi uyu muhango ukorwa na benshi bizwi cyane nko gutera ivi (marriage proposal). Hari ababikora mu buryo butuma ababibona babivugaho byinshi.

Aba ni bamwe muri bo:

1.Umusirikare w’ipeti rya Sergeant wateye ivi ku wa 5 Gicurasi 2018 mu muhanda, yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Bamwe bavuze ko uwo musirikare yarengereye agapfukamira umukobwa yambaye n’umwenda w’akazi. Icyakora abandi bavuze ko bigaragara ko yicishije bugufi atitaye ku murimo akora n’imyenda yari yambaye.

2. Umunyamakuru Eugene Anangwe wateye ivi imbere y’abanyamakuru mu muhango wo kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru tariki 04 Kamena 2017.

Icyo gihe abantu bavuze ko ibyo yakoze bisa no kuvangira izindi gahunda zari zateranije aho, abandi bavuga ko yateye ivi asaba umukobwa ko yakwemera ko bazabana mu gihe nyamara n’impapuro z’ubutumira mu bukwe bwabo zari zaramaze gutangwa.

3. Tariki ya 24 Nyakanga 2019 nibwo Mihigo Enias uzwi nka Madjima umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana yatunguye umukunzi we mu isoko rya Dubai Mall.

Umukobwa akimara kumwemerera abashinzwe umutekano bahise bamujyana ku ruhande . Baketse ko barimo bafata amashusho y’indirimbo cyangwa filime, Icyakora Enias yisobanuye avuga ko yarimo asaba umukunzi we ko yazamubera umugore. Abashinzwe umutekano babasabye kubiseguraho basigarana imyirondoro yabo baragenda.

4. Umurundi witwa Issa Bigirimana ukinira ikipe y’umupira w’amaguru ya Young Africans yo muri Tanzania yasabye umukunzi we Uwase Carine kumubera umugore ku wa gatanu tariki 21 Kamena 2019.

Bitewe n’uko Carine yari yambaye yavugishije benshi mu babonye ayo mafoto, bamwe bavuga ko imyambarire ye itajyanye n’umuco, abandi bakavuga ko ntacyo yari itwaye.

5. Hari abatereye ivi mu ndege ya RwandAir.

Mu rugendo ruva i Nairobi rugana i Kigali ku cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2019, mu ndege ya RwandAir, umusore witwa Daniel yasabye umukunzi we Javellah ko amubera umugore. Ni aba kabiri bamenyekanye batereye ivi mu ndege ya RwandAir. Aba mbere bari Kenneth Ntaganda na Gwiza Rumongi muri Mata 2019.

6. Uherutse ni Rukundo Fabrice ukinira ikipe ya Espoir watereye ivi muri muri Kigali Arena ku wa gatanu tariki ya 1 Ugushyingo 2019.

Ibi byateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko icyo gikorwa cyaryoheje ibirori, ariko abandi bavuga ko gutera ivi mu mukino wa Basket imbere y’imbaga y’abantu batazanywe n’iyo gahunda bitari bikwiriye.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    Ndabona gutera ivi bibaye icyorezo!! muzadushakire inkomoko yo gutera ivi! twe mu myaka ya za 2000 nta byo twari tuzi. N’akataraza kazaza mutegereze!

    3 weeks ago
  • chat_bubble maniraguhaerikisoni

    BAZAGILEULULUHILEKANDILWIZAIMANAIZABAFASHE

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

Umusore yakoze benshi ku mutima kubera gushyingiranwa n’umukunzi we ubana...

Umugabo wo muri Afurika y’Epfo witwa Rofhiewa Makwarela yatumye benshi...
18 November 2019 Yasuwe: 8092 0

Myugariro Usengimana Faustin yakoze ubukwe bw’igitangaza na Bayingana bari...

Myugariro Usengimana Faustin wazamukiye mu ikipe ya Rayon Sports ariko kuri...
17 November 2019 Yasuwe: 6367 0

Myugariro Usengimana Faustin yasabye anakwa inkumi bamaze imyaka 10...

Myugariro Usengimana Faustin ukinira Buldcon FC yo muri Zambia, yaraye...
12 November 2019 Yasuwe: 5996 0

Reba abanyarwanda bateye ivi bigatangaza benshi ndetse bigateza...

Mbere y’uko umusore n’umukobwa bakora ubukwe cyangwa ngo bajye kwiyerekana...
9 November 2019 Yasuwe: 9674 2

Fabrice umukinnyi w’ikipe ya Espoir Basketball Club yatunguye umukunzi we...

Rukundo Fabrice, umukinnyi w’ikipe ya Espoir Basketball Club, yatunguriye...
1 November 2019 Yasuwe: 7645 0

Kimenyi Yves yahishuye uwamuhuje na Miss Muyango

Kimenyi Yves yavuze ko mubyara we ariwe wabahuje n’umukunzi we...
14 October 2019 Yasuwe: 8205 3