skol
fortebet

Ibi nibyo bintu byagufasha kugira ngo uryohereze uwo muri gukorana imibonano mpuzabitsina

Yanditswe: Monday 12, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Twifashishije inzobere, ibitabo n’ubushakashatsi bwimbitse butandukanye
bwagiye bukorwa; twabakusanyirije ibintu by’ingenzi byo kwitabwaho mu
rwego rwo kugira ibyishimo byuzuye mu gihe cyo gutera akabariro

Sponsored Ad

Ibanga rya 1: Guha igikorwa umwanya

Nk’uko buri kintu cyose ugiye gukora ugishakira umwanya uhagije, ni ngombwa kandi ni iby’igiciro rero no guha umwanya igikorwa cyo gutera akabariro, kigakorwa mu gihe abagikorana bombi batuje batihuta ngo bajye gukora ibindi bintu runaka. Mbese bakumva bombi ko nta kindi berekejeho umutima kitari icyo.

Ibanga rya 2: Kubikora ufite umutekano n’umutuzo

Mu mpamvu zishobora gutuma abatera akabariro badashimishanya bikwiye, harimo kuba babikora badatekanye. Ibi bikunze kubaho cyane ku batarashakanye babikora basa nk’abihishe bityo bakabikora umutima utari hamwe. Ku bashakanye nabo ibi bishobora kubabaho, nko mu gihe babikoze bikanga abana cyangwa ikindi cyabarogoya. Ni ngombwa rero kwitonda ku batera akabariro, bakabikorera ahantu hatuje kandi batekanye.

Ibanga rya 3: Kubikorana urukundo n’ubwumvikane

Mu mpamvu zishobora kubuza ibyishimo abatera akabariro, iza ku isonga ni ukubikora batishimiranye. Niba urukundo hagati yabo ari rwose nta kabuza bizatera bombi ibinezaneza n’amarangamutima(sentiments) bityo bombi bitume bashimishanya uko bikwiye.

Aha naboneraho no kuvuga ko nk’uko bamwe batwandikira batugisha inama ngo abo bashakanye ntibakibashimisha nka mbere kandi mbere byaragendaga neza, birumvikana ko impamvu iri ku isonga ari uko urukundo hagati yabo rwaba rwarayoyotse bityo umwe akumva atakishimiye undi(sans sentiments) ndetse rimwe na rimwe bigakorwa bisa no guhatiriza!

Ibanga rya 4: Ni ngombwa gutegurana

Nk’uko mbere yo gukina umupira abakinnyi babanza kwishyushya, ni ngombwa ko habaho gutegurana ku bagiye gutera akabariro. Ibi n’icyo navuze hejuru cyo guha umwanya igikorwa, mbese umwanya w’igikorwa nyirizina ukaza kugera bombi babishaka kandi babyifuza bihagije. Uburyo bwo gutegurana ni bwinshi nko gusomana, kubwirana utugambo twiza, gukorakorana(caresses) n’ibindi. Ibi ni ingenzi cyane mu guha ibyishimo abakorana imibonano mpuzabitsina bombi.

Ibanga rya 5: Kuganira no kungurana ibitekerezo ku gikorwa

Burya ibijyanye no gutera akabariro bibamo amabanga menshi cyane. Hari byinshi binezeza abagabo abagore bashobora kuba badasobanukiwe kimwe n’uko hari ibishimisha abagore, nyamara abagabo batabisobanukiwe
bihagije.

Ni ngombwa rero ko muganira, mukabwirana amabanga y’ibibashimisha kuri iyo ngingo. Niba umugore yifuza ko umugabo abimukorera mu buryo ubu n’ubu, ntagomba kumutinya no kugira amasoni. Uwo muba mwemeye kuryamana se ikindi wamuhisha ni iki? Niba umugabo yifuza ko umugore we amukorera akantu runaka kuri iyo nabwo bikagenda gutyo mbese hakabaho gufatanya no kungurana udutekerezo.

Mureke isoni no gutinyana kuko bisenyera benshi! Hari n’ubwo wibwira ngo iki n’iki njye sinzi kugikorera uwo twashakanye nyamara ari ubumenyi buke. Ni ngombwa rero ko habaho no kubaza inkoramutima zawe ukamenya amwe mu mabanga yihariye mu bijyanye no gutera akabariro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa