skol
fortebet

Dore impamvu bamwe mu bagore batera umugongo abagabo babo mu buriri n’icyo umugabo akwiye gukora

Yanditswe: Saturday 09, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bitewe n’impamvu zitandukanye, umugore ashobora kwiyima umugabo mu gihe uwo mugabo we yifuza ko bahuza urugwiro bagatera akabariro, ariko menya impamvu umugore yiyima uwo bashakanye.

Sponsored Ad

Dore impamvu zitera abagore kwangira abo bashakanye ko batera akabariro:

1. Gutakaza icyizere:

Akabariro ni igikorwa kiba hagati y’abantu bakundana cyangwa bahuje ibyiyumviro bagashaka guhurira mu gikorwa cyo kwishimisha, ntabwo iba ku mpamvu z’uko ufite umugore cyangwa umugabo.

Icyizere gishobora gucika bitewe nuko wenda mukundana ariko mutabana, imyitwarire ugaragaza ituma utaba umwizerwa cyangwa n’ibindi. Umugore ashobora kugera ku rwego atakaza icyizere cy’umugabo we, bakabaho batizerana, ibyo kandi bigabanya urukundo ku buryo amabanga y’abashakanye atanozwa.

2. Ikibazo cy’uburwayi

Umugore ashobora kuba arwaye mu myanya y’ibanga akaba atinya kubabara igihe atera akabariro, akaba yahakanira umugabo wenda ntasobanure imbamutima ze nuko yiyumva kuko bakunze kugira isoni.

Umugore kandi ashobora kuba ari kugendera ku mabwiriza ya muganga bitewe n’uburwayi afite. Nk’urugero yarabazwe cyangwa agomba gutegereza gukira akabona gukora iki gikorwa, ibyo bikaba byatuma yangagutera akabariro n’umugabo we.

3. Igihe umugabo atazi kubimukorera neza

Abagore bamwe batangaza ko abagabo babo batabaganiriza kugira ngo bamenye ibyo bakunda n’uburyo bakora akabariro mu buryo bunyuze buri umwe. Ibi bituma abagore bamwe na bamwe bahitamo kwanga iki gikorwa kuko nta byishimo bitezemo, rimwe na rimwe bakanatandukana cyangwa bagacana inyuma.

Ni ingenzi guhana ibitekerezo nk’abashakanye, mukaganira ku mubano wanyu.

Abagore benshi bakunze kuvuga ko bafatwa ku ngufu n’abagabo babo, bigatangaza benshi bakumva ari inkuru mbarirano!. Nyamara igihe cyose umuntu aguhata iki gikorwa utagishaka akakigukoresha, byitwa gufatwa ku ngufu.

Abagore bashobora kwanga akabariro hagati y’abagabo bashakanye bitewe n’izi mpamvu zivuzwe haruguru ndetse n’izindi zitavuzwe, nyamara ikibazo gikomeye kigaragara ni uko hagati yabo baba babanye nabi ndetse n’urugo rwabo ruri mu marembera yo gusenyuka.

Kubonana kw’abashakanye ntabwo bikorwa ngo bizane ibyishimo, ahubwo ni igikorwa hagati y’abishimye, bakubaka umubano wabo uzira amakimbiranye nk’uko Psych Central ibitangaza.

Abashakanye bagomba gutera akabariro babishaka bose ni bwo umugore ashimishwa nabyo.

Kuba umugore yahakanye kuyikora ntibisobanuye ko yananiranye ahubwo impamvu ye ikwiriye kumvwa igahabwa agaciro.

Abagabo bakwiye kumenya neza abagore babo bakamenya uburyo bwiza bwo kubashimisha kandi bakamenya ko kwishima bitava mu gutera akabariro gusa, ahubwo ibyishimo by’umugore bigomba guhoraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa