skol
fortebet

Nyuma y’umwaka imyuzure ibasenyeye baracyari mu gihirahiro

Yanditswe: Saturday 11, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’umwaka imyuzure idasanzwe yibasiye intara y’uburengerazuba bw’u Rwanda, bamwe mu basizwe iheruheru mu karere ka Rubavu baravuga ko babayeho nabi cyane.

Sponsored Ad

Kuri benshi imitungo yabo yatwawe n’amazi ndetse abenshi bategekwa kwimuka burundu aho bari batuye kuko hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Muri rusange bose bahuriye ku kibazo cy’icumbi kuko aho bari batuye hatwawe n’amazi kandi n’abashobora kugira ubushake bwo gusana bakaba batemerewe kubaka aho bahoze batuye, hafatwa nk’ahashobora kongera kubashyira mu kaga.

Nyuma y’umwaka ngo baracyategereje gutuzwa,icyakora ngo n’imibereho isanzwe ntiboroheye.

Charles Munyagisenyi, umubyeyi w’abana barindwi, ni umwe mu bakozweho bikomeye n’ibiza byibasiye umurenge wa Nyundo umwaka ushize.

Yagize amahirwe yo kurokora umuryango we wose ariko inzu eshatu ze zose zatwawe n’amazi. Kuri ubu aho izi nzu zahoze harangwa n’uduce turimo sima yari mu nzu ye, ahandi habaye igihuru.

Nyuma y’umwaka ishyano ribagwiriye, ubuzima bwa Munyagisenyi, wari usanzwe mu bifashije, ngo bwarahindutse.

Ati: "Ntuye mu kazu nkodesha k’utwumba tubiri. Dutekera muri ’salon’, ni ho hari ibintu byose. Naho umushyitsi we sinabona aho kumwicaza.

"Abana banjye barindwi tubarundanya mu kumba kamwe, abandi tukararana."

Aho yari atuye mu murenge wa Nyundo w’akarere ka Rubavu, amazi y’umugezi wa Sebeya yakukumbye byose mu byo yari atunze uhereye ku nzu ze eshatu zari mu gipangu kimwe.

Ubwo amazi yari amaze gutwara ibyabo byose, abatuye aka gace bimuwe hutihuti bajyanwa mu nkambi y’agateganyo.

Ariko iyi na yo baje kuyikurwamo, batangira gukodesha aho kuba. Leta ikagenera buri muryango amafaranga ibihumbi 100 mu mezi atatu.

Ariko aya ngo ni makeya ku bafite imiryango minini, nka Munyagisenyi ufite uw’abantu icyenda.

Ati: "Amafaranga leta iduha ni makeya cyane kandi ntazira igihe. Nk’ubu tuyaheruka mu kwezi kwa kabiri.

"Aya ntashobora kugukodeshereza inzu ngo ubone n’igitunga umuryango kuko abenshi nta bundi bushobozi tukigira."

Ibibazo byasizwe n’iyi myuzure ni rusange kuri benshi mu bari baturiye inkengero z’umugezi wa Sebeya mu murenge wa Nyundo.

Jean Paul Bitwayiki, na we utuye muri uyu murenge, ngo nta cyizere kinini afite nyuma y’umwaka wose ari muri ubu buzima.

Ati: "Umwaka urarangiye leta idukodeshereza ariko turi mu gihirahiro kuko tutazi niba bizakomeza.

"Twifuza ko niba hari aho bateganyije bahadushyira, niba kandi nta ho bakubakira umugezi wa Sebeya udusenyera, hanyuma bakatwemerera kongera kubaka aho twahoze."

Nubwo ikibazo cy’icumbi ari cyo kigoranye cyane, abari baturiye ahatwawe n’imyuzure bavuga ko n’ubuzima busanzwe bubagoye.

Bamwe ngo bari bafite inzu bakodeshaga bagakuramo ibibatunga, abandi bahafite ibikorwa bibyara inyungu. Kuri ubu byose byaragiye.

Bitwayiki yongeraho ati: "Kurya ni ukujya mu kiraka iyo cyabonetse kuko nta handi twikora.

"Iyo baguhaye ayo gukodesha utanga icya kabiri kugira ngo utundi ushakemo icyo kurya. Ubundi ugasaba nyir’inzu kwihangana."

Iyi myuzure yibasiye uburengerazuba bw’u Rwanda mu mwaka ushize, yishe abantu basaga 130, ababarirwa mu bihumbi basigara iheruheru. Iyi myuzure kandi yangije ibikorwa-remezo, birimo nk’imihanda n’inyubako za leta.

Icyo gihe minisiteri y’imari yatangaje ko hazakenerwa nibura miliyari zitari munsi ya 520 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo mu gihugu cyose hasanwe ibyangijwe n’iyi myuzure idasanzwe.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa