skol
fortebet

Abageni bapfiriye mu mpanuka y’indege nyuma y’amasaha 2 bakoze ubukwe, bateye benshi intimba

Yanditswe: Monday 05, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umugabo witwa Will Byler n’umugore we Bailee Ackerman bari bamaze amasaha 2 bemeranyije kubana akaramata,bababaje benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera impanuka y’indege bakoze bombi bakahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Nyuma y’ubukwe,uyu mugabo n’umugore binjiye mu ndege ya kajugujugu berekeza mu rugo rwabo mu mujyi wa Texas,bageze mu kirere ikora impanuka bahasiga ubuzima.

Abari babaherekeje babahaye amashyi ubwo buriraga indege berekeza Texas,nyuma gato bumva inkuru y’incamugongo ko aba bombi baguye muri iyi mpanuka y’indege yaguye ku musozi.

Iyi ndege yakoze impanuka mu ijoro ryo kuwa Gatandatu,yahitanye abantu bose bari bayirimo ndetse n’umupilote wayo.

Benshi mu bagize umuryango w’uyu mugabo n’umugore barushinze,bababajwe n’iyi mpanuka y’indege ndetse babasabira iruhuko ridashira mu butumwa bagiye batanga kuri Facebook no ku zindi mbuga nkoranyambaga.




Ibitekerezo

  • Iyi mpanuka itwibukije wa president w’ikipe ya Leicester wapfuye mu cyumweru gishize azize nawe impanuka ya helicopter mu Bwongereza.Ibi byose bitwibutsa "guhora twiteguye urupfu".Gusa abantu barwitegura ni bake cyane.Baba bibereye muli shuguli gusa na politike.Umuntu yakwitegura urupfu gute?Dore igisubizo:Icya mbere,tugomba kumenya ko abantu bapfa bumviraga imana kandi batibera mu byisi gusa,bazazuka ku Munsi w’Imperuka.Soma Yohana 6:40.Bisaba kubanza "kwiga neza Bible" ukamenya icyo mu byukuri imana idusaba.Abahamya ba Yehova bahora biteguye kwigana bible n’umuntu wese ubishaka kandi ku buntu,bamusanze iwe,isaha imwe mu cyumweru.Murumva ko bitaruhije.Iyo wize Bible neza,iraguhindura.Icya 2,ujya mu materaniro ya gikristu.Icya 3,ukora UMURIMO wo Kubwiriza Yesu yasize asabye "abakristu nyakuri bose".Bisome muli Yohana 14:12.Kandi ukabikora ku buntu,udasaba icyacumi (Matayo 10:8).Ukabifatanya no gukora akazi gasanzwe kugirango ubeho,nkuko Intumwa Pawulo yabigenzaga.Byisomere muli Ibyakozwe 20:33.Nibwo buryo bwo kwizera kuzazuka ukabona ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ku bantu bakunda imana,iyi ni inama nziza.Muze dushake imana,tuyikorere.Tubifatanye n’akandi kazi gasanzwe.Twe tubikora,turi "abantu basanzwe" nkamwe.Namwe mwabishobora mubishatse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa