skol
fortebet

Kimenyi Yves yasohokanye n’umukunzi we Didy d’or kuri pasika batera umugongo ibyavuzwe mu minsi ishize [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 22, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyezamu wa APR FC, Kimenyi Yves yasohokanye n’umukunzi we Diane Keza usanzwe azwi cyane nka Didy d’Or mu rwego rwo kwiyibagiza agahinda yatewe na Rayon Sports ndetse n’amashusho ye yambaye ubusa yagiye hanze.

Sponsored Ad

Nyuma y’icyumweru kibi cyane Kimenyi Yves n’umukunzi we baherutse kugira ubwo hashyrwaga hanze amafoto uyu munyezamu yambaye ubusa ndetse uu Diane agashinjwa ko ariwe wayashyize hanze,aba bombi babyirengagije bahitamo kwisohokanira basangira pasika kuri iki cyumweru.

Didy d’Or ukundana na Kimenyi Yves yamaganye yivuye inyuma ibihuha byakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ko ariwe washyize hanze uyu mukunzi we yambaye ubusa, ahamya ko akunda Kimenyi Yves ku buryo adashobora gukora ayo mahano ndetse yemeza ko urukundo rwabo rukigurumana.

Kimenyi na Didy d’Or bagaragaje ko ibyago byabaye kuri Kimenyi bitaba impamvu yo gutandukana ahubwo bigomba kubabera impamvu yo gukomeza urukundo rwabo nkuko byagaragajwe n’amafoto bashyize hanze nyuma yo gusohokana.

Didy D’Or yagaragaye muri Stade Amahoro,ku wa Gatandatu tariki 20 Mata 2019 yagiye gushyigikira Kimenyi Yves mu mukino w’ishyiraniro ikipe ye ya APR FC yatsinzwemo na Rayon Sports igitego 1-0.

Mu mafoto yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje aba bombi bari mu byishimo byinshi kuri iki Cyumweru cya pasika






Nyuma yo gushyigikira Kimenyi kuwa Gatandatu,Diddy d’Or yasohokanye nawe kuri pasika

Ibitekerezo

  • Ni byiza kwiyakira kuko nicyo cya ngombwa Kandi Nta kindi uba wakora, ni na byiza ko Madame ari kubyitwaramo neza.

    Gusa ntibikuraho ko hari igisare gisigara muri famille yawe, inshuti, ku Gitsina gabo muri rusange kuko twese twarasebye, cyane cyane ku bana ubereye icyitegererezo.
    Nibyiza kwisegura kuri abo bose, uti ibyambayeho si byiza byarangwiririye ahubwo mwitondere abashobora kubagwisha mu mutego nkuyu.

    Ibyo babyita kuba umugabo

    igifinu weeeeeeeeeeeeeeeeee

    kuraho igihu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa