skol
fortebet

Manishimwe Djabel yasabye umukunzi we kuzamubera umugore [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 03, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi wa Rayon Sports,Manishimwe Djabel w’imyaka 22 yamaze kwambika impeta y’urukundo umukunzi we Niyitunganye Kawthar amusaba kuzamubera umugore nyuma y’imyaka 2 bamaze bakundana.

Sponsored Ad

Imbere y’inshuti n’abavandimwe,Manishimwe Djabel yasabye Niyitunganye Kawthar ko yamubera umugore cyane ko muri iyi myaka 2 bamaranye,yashimye uburere bwiza yahawe ndetse n’imico ye izira amakemwa.

Uyu muhango wabaye kuri uyu Gatandatu tariki 3 Ugushyingo 2018 ndetse witabiriwe n’umutoza Robertinho wa Rayon Sports na bamwe mu bakinnyi bakinana na Djabel muri Rayon Sports barimo Kapiteni Manzi Thierry, Mugisha Francois bakunda kwita Master, Bimenyimana Bon Fils Caleb, Ndayisenga Kassim na Tumushime Ally Tidjan akaba na murumuna wa Djabel.

Ubwo Djabel yasabaga Niyitunganye ko yazamubera umugore,uyu nawe ntiyazuyaje kubimwemerera imbere y’abantu bose ndetse mu minsi iri imbere bazashyira hanze ibyerekeye ubukwe bwabo.



Amafoto:Rwanda Magazine

Ibitekerezo

  • Djabel amahirwe masa uri umuntu w,umugabo muzahirwe muri byose wowe n,umufasha wawe.Mazeuyu munsi umuduturire ibindi byishimo ku kibuga kandi tubari inyuma Imana ibane namwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa