skol
fortebet

Niyonzima Sefu yateye ivi asaba umukunzi we kuzamubera umugore [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 09, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Kuri iki cyumweru cyo kuwa 08 Werurwe 2020,umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya APR FC, Niyonzima Olivier (Sefu) yateye ivi imbere ya Mushambokazi Belyse amusaba ko bazabana ubuziraherezo Belyse nawe amusubiza ’YEGO’.

Sponsored Ad

Imbere y’inshuti n’abavandimwe bari bateraniye ahitwa Quiet Haven I Nyarutarama mu mujyi wa Kigali,nibwo uyu mukinnyi unakinira ikipe y’igihugu yasabye uyu mukunzi we kuzamubera umugore undi abyemera atazuyaje.

Niyonzima amaze igihe akundana n’uyu Mushambokazi kuko inshuro nyinshi yemereraga ibinyamakuru ko afite umukunzi ariko ntiyigeze atangaza amazina ye.

Niyonzima Olivier Sefu yazamukiye mu ishuri ryigisha umupira ry’Isonga, avamo muri 2015 yerekeza muri Rayon Sports yakiniye imyaka 4, yavuyemo muri Kamena 2019 ahita asinyira APR FC amasezerano y’imyaka 2.




Ibitekerezo

  • None se sefu yatandukanye n umugore wa mbere yewe abakinnyi we ariko abakobwa nabo bajye bashishoza

    None se sefu yatandukanye n umugore wa mbere yewe abakinnyi we ariko abakobwa nabo bajye bashishoza

    None se sefu yatandukanye n umugore wa mbere yewe abakinnyi we ariko abakobwa nabo bajye bashishoza

    None se sefu yatandukanye n umugore wa mbere yewe abakinnyi we ariko abakobwa nabo bajye bashishoza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa