skol
fortebet

Producer Jay P umaze imyaka myinshi akorera abahanzi indirimbo yashyingiranwe n’umukunzi we Big Tonny [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 20, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi mu buryo bw’amajwi,Jean Paul Gatsinda benshi bazi nka Jay P yaraye ashyingiranywe n’umukunzi we Umutoni Alice (Big Tonny) nawe uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Sponsored Ad

Nyuma yo gusaba no gukwa byabaye kuwa 12 Ukwakira 2019 no gusezerana mu mategeko byabaye kuwa 19 Nzeri 2019,Jay P na Big Tony basezeranye imbere y’Imana ndetse bakira inshuti n’abavandimwe mu bukwe bw’igitangaza babaririmbiyemo.

Uyu muhango wabereye kuri Classic Hotel ku Kicukiro kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019, ahari inshuti n’abo mu muryango bari baje kubashyigikira. Jay P yari yambaye ikote ry’umweru, ishati y’umweru, ipantalo y’ubururu bwijimye, n’inkweto z’umukara mu gihe umugeni yari yambaye ikanzu y’urwererane ifite ivara rirerire.

Jay P watangiye gukora umuziki kera cyane,yakoze indirimbo zitandukanye zirimo Icange Mukobwa,Rwagitima za Nsengiyumva ziherutse guca ibintu ndetse yakoranye n’abahanzi benshi barimo Rafiki bakoranye kuva kera agitangira umuziki,Social Mula,King James n’abandi benshi.





AMAFOTO: Mugunga Evode/ Inyarwanda Art Studio

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa