skol
fortebet

Sobanukirwa ibanga rikomeye utari uzi kandi ukwiye kumenya ku bantu bahora bashaka gukora imibonano mpuzabitsina

Yanditswe: Sunday 04, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe, hagaragajwe neza ko umuntu ukunda imibonano mpuzabitsina cyane, aba afite amahirwe yo gukira ku buryo bworoshye kandi bunihuse.

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwakozwe, bwasanze abantu bakunda imibonano mpuzabitsina cyane, mbese babandi bahora barehareha agatima, baba banagira imbaraga cyane zo gukora akazi mu buzima busanzwe.

Mu gitabo “Think and Grow Rich”cyanditswe n’umugabo witwa Napoleon Hill, agaragaza ko uko umuntu w’ umugabo cyangwa umugore, abasha kureshya uwo badahuje igitsina, bikamutwara imbaraga kugera bakoranye imibonano mpuzabitsina, ngo niyo arimo kureshya umukiriya biramworohera.

Umugore/umugabo imbaraga akoresha ashaka igitsina, ngo iyo inazikoresheje mu kazi, ubukungu bwe buzamuka umunsi ku wundi, ibi ngo bikaba biba biri mu maraso. Abantu ngo usanga badaha agaiciro imibonano akenshi ngo usanga ari n’abanebwe cyane mu buzima busanzwe.

Aha atanga urugero, ikimasa gikonnye ntabwo kigira amashagaga, kiragenda kikabyibuha ariko imbaraga zacyo zikaba nke cyane. Akomeza anatanga inama ko mu buzima bwawe niba ugira irari cyane ry’igitsina, ko uba unafite amahirwe cyane yo gutera imbere, ukigwizaho imitungo.

Gukunda igitsina ntabwo ari ukwirirwa usambana cyangwa kwirirwa ubiririmba, biba biri mu maraso, kimwe nuko ushobora kuba utabigaragaza ariko bikuri mu maraso, ugatinya kubikora bitewe n’imyemerere yawe cyangwa umuco.

“Think and Grow Rich” ni igitabo yanditse mu mwaka w’ 1937 , gisubirwamo 2004 kubera gukundwa no kugurwa cyane. uyu mugabo avugamo uburyo umuntu ashobora gukira abihereye ku bitekerezo bizima n’ubushake bwe bwite. sekx transmutation ngo si ikintu kigoye na busa , ni ugufata imbaraga ushyira mu kurarikira abo mudahuje igitsina ukazikoresha mu bintu byubaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa