skol
fortebet

Umugore yashatse umugabo ashaje kubera kubura umusore w’umugatorika umurambagiza

Yanditswe: Saturday 02, May 2020

Sponsored Ad

skol

Abantu benshi ku isi bakunda gushaka uwo bahuje imyizerere y’idini ariko siko benshi bibahira kuko bategereza imyaka na nyagateke kugira ngo babashe kubona abo babana bahuje idini.

Sponsored Ad

Umugore witwa Nwobi Nwakota wo mu gihugu cya Nigeria yahuye n’uruva gusenya kuko kuva mu buto bwe yari yariyemeje ko azashyingiranwa n’umugabo usengera muri kiriziya gatorika ariko abizera bagenzi be ntibamurebe n’irihumye.

Nwobi Nwakota yahuye n’umugabo we witwa Okeke amaze gusaza cyane,kuko yategereje ko abasore bo mu kiriziya bamurambagiza imyaka igashira indi igataha.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Nwobi Nwakota yavuze ko abasore b’Abangirikani aribo bakundaga kumurambagiza akababwira ko atashakana n’umugabo utari umugatorika.

Yagize ati “Sinigeze nshaka na mbere.Nuzuye umunezero.Impamvu ntashatse mbere nuko nari narahaye isezerano Imana ko nzashakana n’umugabo usengera muri kiriziya Gatorika ariko abazaga kundambagiza bose bari abangirikani.”

Mu mafoto yakwirakwiriye henshi yagaragaje uyu mugore yambaye imyambaro y’abageni ariko ashaje cyane.

Nwobi yavuze ko yari azi neza ko umunsi umwe Imana izamuha umugabo w’umugatorika ariyo mpamvu yategereje yihanganye igasohoza isezerano ashaje.

Ku rundi ruhande,umugabo we Okeke yari yarashatse ntiyahirwa n’urushako niko guhitamo kwishumbusha Nwobi.

Aba bombi bahujwe n’umwe mu bagize umuryango w’umugore,ikibatsi cy’urukundo kibagurumanamo niko kwemera kurushinga.

Okeke yavuze ko yemeye Nwobi kubera ko yifuzaga umwamikazi uza kuzuza umutima we.

Nwobi yavuze ko nubwo yamaze gucura ariko yakwishima cyane Imana imuhaye umwana ndetse agira inama abakobwa bakiri bato yo kwihangana bagategereza abagabo b’inzozi zabo.

Ati "Abakobwa bato bakwiriye kwihangana igihe bari gushaka abo barushinga.’Umugabo we yahise amwunganira ati “Bakwiriye gutuza mu mutwe bakirinda guhinduranya abakunzi.”

Ibitekerezo

  • IDINI ni ikintu gikomeye tudakwiye gukinisha.Nubwo benshi bavuga ngo "byose ni ugusenga",siko Imana ibibona.Muli Matayo 7:13,14,Yesu yerekanye ko nubwo hari amadini menshi (INZIRA),Idini rimwe gusa niryo "rijyana abantu ku buzima bw’iteka".Muli 1 Yohana 4:1,Imana idusaba "dushishoza" mu gihe duhitamo aho dusengera.Ndetse ikadusaba "gusohoka" mu idini ry’ikinyoma.Wamenya gute idini ry’ukuri?Bisaba kubanza gushaka umuntu uzi bible akayikwigisha ku buntu,kugirango umenye neza ibyo Imana idusaba.Mu byo idusaba,harimo kujya mu materaniro ya gikristu,gukora umurimo wo kujya mu nzira abantu nkuko Yesu yasize abisabye umukristu nyakuri wese (Yohana 14:12).Uwo murimo,niwo Yesu n’Abigishwa be bakoraga,kandi badasaba icyacumi.Tugomba kubigana,tukabifatanya n’akazi gasanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa