startimes

Umuhanzi wa Gospel mu Rwanda yatawe muri yombi kubera guterera ivi mu isoko I Dubai [AMAFOTO]

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 August 2019 Yasuwe: 7418

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mihigo Enias[Madjima], yatawe muri yombi nyuma yo guterera ivi mu isoko I Dubai agasaba umukunzi we Ingabire Gloria ko yazamubera umugore.



Kuwa Tariki ya 24 Nyakanga 2019,nibwo uyu muhanzi usanzwe ari n’umucuruzi, yatunguriye umukunzi we mu isoko rizwi cyane rya Dubai Mall rinini kurusha ayandi i Dubai, amusaba kuzamubera umugore,abantu benshi barahurura bituma polisi ijya kureba ibibaye ibata muri yombi.

Nubwo umuco wo gutera ivi umaze kumenyerwa hirya no hino ku isi, Nadjima yatunguye abari baremye iri soko I Dubai kubera uburyo yapfukamye agasaba umukunzi we kuzamubera umugore bose babireba mu isoko, bituma benshi bahurura baza gushungera biteza urusaku polisi itabara vuba na bwangu niko guta muri yombi aba bakundanye.

Aganira n’Inyarwanda dukesha iyi nkuru, Madjima yavuze ko abashinzwe umutekano bashobora kuba baraketse ko wenda bari barimo bafata amashusho y’indirimbo cyangwa filimi ariyo mpamvu babataye muri yombi gusa nyuma baje kubarekura.

Yagize ati"Abashinzwe umutekano bashyize ku ruhande mu kinyabupfura banjyana muri Office yabo, ariko nyine nta n’ubwo wamenya ko bari bashinzwe umutekano kubera ukuntu bari bambaye amakote. Ni ubwa mbere bari babibonye (gutera ivi) muri Dubai Mall.

Nkeka ko baketse ko ndi gufata filime cyangwa se ndi gufata amashusho y’indirimbo. Nabasobanuriye ko nasabaga umukunzi wanjye ko yazambera umugore. Basigaranye imyirondoro yacu, nyuma batwiseguraho ko badutwariye umwanya wacu barangije baduha ‘Congratulations’. Nyuma yo kubibwira n’icyo twari tugamije mu gikorwa twakoze, baratwishimiye cyane.”





Inkuru ya INYARWANDA.COM

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mahoro jack

    Ngo "...buriya niba barajyanye I Dubai,ntabwo baryamana?, uti ….gusambana byabaye umukino kandi Imana yaturemye ibitubuza". Ariko umenya abayehova murwaye trauma yo kuryamana si gusa? Ubu nk’ibi bihuriye he n’inkuru koko? Uwagiye i Dubayi wese aba agiye gusambana? Ese nta yindi condition y’iyo paradizo yanyu itari ubusambanyi mwagize indirimbo? Sindumva muvuga ku bicanyi barimbura imbaga z’abantu n’ibindi byaha by’indengakamere biba muri iyi si ariko mwe ngo ninde waryamanye nande…!!!!

    August 2019
  • chat_bubble

    Ariko ibi byo Gutera ivi umuntu akwiye kubyibazaho.Ese koko umuntu akwiye kujya guteretera umukobwa mu isoko?Ese buriya niba barajyanye I Dubai,ntabwo baryamana?Iyi ni imwe mu mpamvu abashakanye batakimarana kabiri.Abantu "barya ubukwe bubisi",bigatuma bahararukana vuba,bagatandukana.Ikirenze ibyo,gusambana byabaye umukino kandi Imana yaturemye ibitubuza.Nubwo bikorwa na millions nyinshi z’abantu,bible ivuga ko ababikora bose Imana izabarimbura ku munsi wa nyuma,bakabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka.Ni ukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

    August 2019

Inzindi nkuru

Twari hafi kubana asiga anteye ibibazo none yangarukiye- MBIGENZE...

Umukunzi wa UMURYANGO yatwandikiye yifuza ko abasomyi b’ iki Kinyamakuru...
28 June 2020 Yasuwe: 3651 10

Umugabo yakoze benshi ku mutima nyuma yo kwemera gushyingiranwa n’umukunzi...

Umugabo wo muri Uganda witwa Ronald Keeya Ssenabulya yakoze ku mitima ya...
23 June 2020 Yasuwe: 5079 3

Umukecuru yashyingiranywe n’umusore arusha imyaka 41 yatoraguye akamurera...

Umukecuru witwa Mbah Gambreng w’imyaka 65yaciye ibintu kubera ubukwe...
13 June 2020 Yasuwe: 6395 0

Umugore yashatse umugabo ashaje kubera kubura umusore w’umugatorika...

Abantu benshi ku isi bakunda gushaka uwo bahuje imyizerere y’idini ariko...
2 May 2020 Yasuwe: 9095 1

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yatumye benshi bacika ururondogoro kubera...

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yatumye ibinyamakuru...
2 May 2020 Yasuwe: 6776 3

Haruna Niyonzima yashyingiranwe n’umugore wa kabiri muri Tanzania...

Umukinnyi wa Yanga Africans,Haruna Niyonzima,yaraye akoranye ubukwe...
28 April 2020 Yasuwe: 7341 1