skol
fortebet

Umukecuru yashyingiranywe n’umusore arusha imyaka 41 yatoraguye akamurera [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 13, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Umukecuru witwa Mbah Gambreng w’imyaka 65yaciye ibintu kubera ubukwe bw’igitangaza yakoze n’umwana yareraga witwa Ardi Waras w’imyaka 24.

Sponsored Ad

Uyu mukecuru n’uyu mwana abereye nyirakuru bo muri South Sumatra muri Indonesia, bahuye mu mwaka ushize uyu mukecuru ahita yiyemeza kumurera.

Ubukwe bw’aba bombi bwabereye muri aka gace aba bombi batuyemo nyuma y’aho uyu mukecuru atoraguye uyu musore mu mwaka ushize akiyemeza kujya kumurera no kumutegurira kumubera umugabo.

Madamu Mbah ufite abandi bakobwa 3 arera ariko atari abe,yatangaje ko atareze uyu muhungu agamije kugira ngo azashyingiranwe nawe.

Uyu mukecuru yavuze ko yatunguwe cyane ubwo uyu mwana yateraga ivi akamusaba ko yamubera umugore.

Yagize ati “Naratunguwe ubwo yambwiraga ko ashaka ko mubera umugore.”

Amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje aba bombi bari guseka ndetse bafatanye ibiganza.

Amakuru avuga ko uyu musore yishyuye inkwano y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 6 gusa mbere y’ubukwe.

Uyu n’umwe mu migenzo imenyerewe mu bukwe bw’abayisilamu muri Indonesia aho umukwe cyangwa se w’umusore aha impano y’amafaranga cyangwa ikindi kintu umugeni nk’inkwano.

Ardi na Mbah ntabwo aribo banya Indonesia ba mbere bashyingiranwe nyamara barutana cyane mu myaka.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka,umusaza w’imyaka 100 yashyingiranwe n’umukobwa w’imyaka 20 n’ukuvuga ko yari amurusha imyaka 80 yose.

Uyu musaza witwa Katte yarwanye mu ntambara y’abakoloni b’Abaholandi yabaye mu kinyejana gishize.

makuru avuga ko uyu musaza yakoye uyu mukobwa ibihumbi 279 by’amafaranga y’u Rwanda.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa