skol
fortebet

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ifoto ishotorana yashyize hanze

Yanditswe: Saturday 02, May 2020

Sponsored Ad

skol

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yatumye ibinyamakuru n’imbuga nkoranyambaga bishyuha kubera ifoto igaragaza ikibuno cye cyashyize hanze muri ibi bihe igihugu cya Portugal cyasabye abantu kuguma mu rugo.

Sponsored Ad

Georgina Rodriguez yatumye bamwe mu bakunzi be bajya muri weekend bamuvugaho kubera iyi foto igaragaza imiterere ye yashyize kuri Instagram.

Uburanga bwa Georgina Rodriguez bukunze kuvugisha benshi ku isi aho bamwe bavuga ko ariwe mukunzi w’umukinnyi [WAG] ufite uburanga kurusha abandi.

Uyu mugore w’imyaka 26 wavukiye muri Argentina ariko agakurira muri Espagne yavugishije benshi mu bafana be bagera kuri miliyoni zirenga 17 bamukurikira kuri Instagram.

Kimwe n’umukunzi we Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez akunze gushyira hanze amafoto atuma benshi bacika ururondogoro aho mu minsi ishize ibinyaamakuru byatangaje ko arajwe ishinga no kwisubiza umwanya wa mbere mu bagore bafite abakunzi benshi mu gihugu cya Espagne aheruka gutakaza.

Abantu barenga miliyoni 2 bahise bakanda like kuri iyi foto ya Georgina Rodriguez yakurikije amagambo agira ati “Imyenda mu kirere.”

Umwe mu bafana yagize ati “Boom,boom”Undi we yanditse ati “Uri gukina?,n’umuriro mu by’ukuri.

Undi yagize ati “Utwitse Internet.”

Uyu mugore n’umunyadukoryo cyane kuko akunze gushotora benshi mu bafana be kuri Instagram akora ibiganiro bya Live ndetse muri iki gihe yari amaze mu bwihisho kubera Covid-19,ntiyarekeye aho.

Mu minsi ishize,ibinyamakuru byatangaje ko Ronaldo uhembwa akayabo ka miliyoni 28 z’amapawundi ku mwaka muri Juventus,buri kwezi aha umukunzi we Georgina ibihumbi 80 by’amapawundi yo gushora mu kwiyitaho no kwinezeza.

Rodriguez na Ronaldo bafitanye umwana w’umukobwa ariko anamufasha kurera abandi bana 3 uyu mukinnyi yabyaye hakoreshejwe uburyo bwo guhuza intanga bakazitera umuntu akabyara.

Amamiliyoni Ronaldo yinjiza buri munsi atuma benshi bemeza ko umuryango we uri mu miryango ibayeho mu buzima buhenze cyane ku isi.

Mu minsi ishize benshi batunguwe n’ukuntu ku isabukuru ya Cristiano Ronaldo y’imyaka 35 yahawe impano y’imodoka ihenze cyane ya Mercedes G-Wagon ifite agaciro k’ibihumbi 93,000 by’amapawundi n’uyu mukunzi we babana I Turin.

Aba bombi bakunze kugaragara bambaye imikufi ihenze cyane n’amasaha y’akataraboneka ndetse inshuro nyinshi baba bari mu bwato, mu ndege no mu mahoteli ahenze cyane.

Rodriguez ubu winjiza ibihumbi 6600 kuri buri kintu ashyize kuri Instagram, yahuye na Ronaldo muri 2016 atari umukire cyane kuko yakoraga mu iduka ricuruza imyenda n’ibindi bintu bya GUCCI ahembwa amapawundi asaga 9 ku isaha.



Iyi foto igaragaza imiterere y’umukunzi wa Cristiano Ronaldo yaciye ibintu

Ibitekerezo

  • Ariko ikibabaje nuko I Burayi ari bake batera igikumwe.Hafi ya bose bibanira badateye igikumwe.Bisambanira uko bashatse.Mu byukuri ibyo ntabwo aribyo "kuba mu rukundo".Nkuko Intangiriro 2:24 havuga,umugore n’umugabo bagomba kuba "umubiri umwe".Nukuvuga ko nta wundi twemerewe kuryamana nawe mu buzima bwacu.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    Erega shahu aba ari umurengwe

    Abakobwa n’abakobwa benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibero,amabere,sex imana yaguhaye.Yabiguhaye kugirango uzabihe umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka.Naho abumvira Imana,izabazura kuli uwo munsi, Ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko bible ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa