skol
fortebet

Umunyamakuru w’imikino Nsengiyumva Sidick yarushinze [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 22, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyamakuru Nsengiyumva Gakwavu Sidick, uri mu bakunzwe cyane mu biganiro bitandukanye by’imikino kuri Radio/TV10 yarushinze kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 22 Ukuboza 2018 n’umukunzi we witwa Uwera Diane bamaranye umwaka urenga mu munyenga w’urukundo.

Sponsored Ad

Sidick ukundwa na benshi kubera ukuntu yitanze mu kuzamura umukino wa Basketball mu Rwanda,yafashwe umwanzuro ukomeye wo gusoza uyu mwaka ari kumwe n’umukunzi we nyuma yo gutanga inkwano mu muryango wa Uwera Diane mu birori byabereye i Rwamagana ku itariki ya 15 Ukuboza 2018.

Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye i Kigali wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Ukuboza 2018 ,aho itsinda ry’abanyamakuru batandukanye bari babukereye baje kumushyigikira.

Sidick mu kiganiro aheruka kugirana na Inyarwanda yavuze ko bamaze umwaka bakundana n’uyu mukobwa yahisemo. Abajijwe icyo yamukundiye yasubije agira ati “Aratuje bitewe n’uko ateye, ubona yicisha bugufi. Ni cyo kintu cya mbere cyankuruye cyane kuri we mbona azavamo umugore mwiza.”



Amafoto:Isimbi.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa