skol
fortebet

Perezida Ruto yashyizeho umugaba w’Ingabo mushya usimbura uwahitanwe n’indege

Yanditswe: Thursday 02, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida William Ruto wa Kenya yazamuye Charles Muriu Kahariri ku ipeti rya jenerali anamugira umugaba w’ingabo za Kenya, asimbura uwapfuye mu kwezi gushize mu mpanuka ya kajugujugu ya gisirikare.

Sponsored Ad

Kuva vuba aha, Jenerali Kahariri yari umugaba w’ingabo wungirije Jenerali Francis Ogolla wapfuye mu byumweru bibiri bishize.

Umwirondoro wa Jenerali Kahariri utangazwa n’igisirikare cya Kenya werekana ko amaze imyaka 36 mu gisirikare cya Kenya.

Yize amashuri anakora amahugurwa ya gisirikare mu bihugu birimo Kenya, Ubwongereza, Amerika, n’Ubuhinde. Ni umwe mu basirikare b’inzobere mu ngabo zirwanira mu mazi za Kenya.

Yagiye mu bikorwa (operations) bitandukanye bya gisirikare mu bihugu bya Somalia na Djibouti byo kurwanya abagizi ba nabi bakorera mu nyanja.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka nibwo Charles Kahariri wari ufite ipeti rya Major General yazamuwe mu ntera agirwa Lieutenant General anahabwa umwanya w’umugaba w’ingabo wungirije.

Nyuma y’amezi abiri, Kahariri azamutse ku ipeti rya jenerali agirwa umugaba mukuru w’ingabo za Kenya.

Ni umugabo wubatse ufite abana batatu n’umwuzukuru umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa