skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yirengagije ukuri mu gusobanura impamvu RDC yanze kwambura intwaro ExFAR

Yanditswe: Tuesday 30, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo,Felix Tshisekedi yavuze ko mu myaka 30 ishize, Umuryango Mpuzamahanga wasabye igihugu cye gufungura imipaka, kugira ngo gihe ubuhingiro abantu bari bari guhunga kubera Jenoside yabaga mu Rwanda.

Sponsored Ad

Yongeyeho ko ayo mahanga ariyo yasabye iyahoze ari Zaire kureka Interahamwe n’abasirikare batsinzwe mu Rwanda bakinjirana intwaro ntibazamburwe.

Ati “Hashize imyaka 30, imiryango mpuzamahanga idusabye gufungura imipaka, tukakira abantu batagira ingano bahungaga Jenoside mu Rwanda.

Ariko muri iyi mbaga yari ije ihunze jenoside, n’abajenosideri bake nabo baje kwinjirana nabo, ndetse bo binjirana intwaro zabo kuko hari ibwiriza ryari ryavuye ahandi muri ya miryango mpuzamahanga ko tureka abo bajenosideri bakinjirana intwaro zabo…”

Perezida Tshisekedi yirengagije umubano wari hagati y’ubutegetsi bwariho mu Rwanda no muri Zaire.

Icyo gihe Habyarimana wayoboraga u Rwanda, yari inshuti magara ya Mobutu Sese Seko wa Zaire.

Tshisekedi yirengagije ko hari ibindi bihugu byahaye karibu impunzi, ariko bikanga ko zinjirana intwaro. Ni ko byagenze kuri Tanzania, kuko yasabye ko buri wese ushaka kwinjira mu gihugu yasiga intwaro ze.

Hari ifoto y’ikirundo cy’imihoro yasakaye cyane kuri internet ivuga ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda; iyo foto yafatiwe ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania ubwo impunzi zivanze n’abicanyi zinjiriga muri iki gihugu , nzego z’umutekano zibaka intwaro zose bari bitwaje harimo n’iza gakondo.

Ubwo impunzi zivanze n’abicanyi zinjiraga muri Tanzania zagenderaga ku mategeko y’icyo gihugu gifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi. Polisi y’icyo gihugu ni yo yacunganga umutekano mu nkambi z’impunzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa