skol
fortebet

Ababikira batatu binjiza buri mwaka miliyoni 850 FRW kubera gucuruza urumogi

Yanditswe: Sunday 26, May 2019

Sponsored Ad

Ababikira batatu bakomoka muri Leta ya California yo muri USA, bamaze imyaka 8 binjiza akayabo k’ibihumbi bisaga 850 by’amapawundi angana na miliyoni 850 buri mwaka mu gucuruza imiti bakora mu rumogi.

Sponsored Ad

Aba babikira barimo uwitwa Kate,Darcy na Alice, bacuruza imiti bakora mu rumogi, ivura abantu babaswe n’ibintu bitandukanye ndetse ifasha n’abarwayi ba Kanseri. Bose uko ari batatu bihingira uru rumogi bakagabana amafaranga.

Umwe muri aba babikira witwa Kate Meeusen uherutse kwandika igitabo gihugura abagabo mu gihe cyo gutera akabariro yagize ati “Njye nsa n’uwaremanwe n’urumogi.Mfite imbaraga zidasanzwe.Gucuruza iyi miti dukora mu rumogi bidufasha kubona amafaranga yo kubana no gukomeza gufasha abantu.”

Iyi miti aba babikira bacuruza,ica mu ruganda ariko iba imeze nk’urumogi ndetse izengereza abayifashisha.

Mu mwaka wa 1996,Leta ya California yashyizeho itegeko ryemerera abantu gukoresha urumogi ku mpamvu z’ubuvuzi ndetse Leta 13 zo muri USA zemera ubucuruzi bw’urumogi mu gihe rugiye gukorwamo imiti.




Ibitekerezo

  • Ndumiwe. abansdi barakize babaye abaherwe! ewwe ibiyobyabwenge ni bibi kabisa. tubireke.

    Ibibera mu madini biteye agahinda.Muli Yohana 14:12,Yesu yasize asabye Abakristu nyakuri kumwigana bagakora umurimo wo Kubwiriza nawe yakoraga.Aho kubikora,usanga abitwa "abakozi b’imana" cyangwa "abihaye Imana",bigira mu bindi.Cyanecyane ubucuruzi,ndetse bagasaba icyacumi kandi Yesu yaradusabye gukorera Imana ku buntu nkuko we n’abigishwa be babigenzaga.Ikindi kandi,usanga abanyamadini bivanga muli Politike kandi yarabitubujije.
    Umukristu nyawe,umubwirwa nuko yigana Yesu,akajya mu nzira akabwiriza ubwami bw’Imana ku buntu.Ntabwo rwose umukristu akwiye gucuruza urumogi.

    Ariko, uru rubuga niba atari urw’abasilamu, ni urw’abarokore b’abahirika!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa