skol
fortebet

Abagabo bateraniye ibipfunsi mu bukwe bituma abantu 4 bakomereka bikomeye [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 14, Oct 2019

Sponsored Ad

Ubushyamirane bwavutse mu bukwe bwabereye ahitwa Wolverhampton mu Bwongereza bituma abagabo bane babukomerekeramo barimo umwe waviriranaga cyane mu isura.

Sponsored Ad

Mu mashusho yafashwe n’abari bitabiriye ubu bukwe bwabereye muri salle yitwa Ramada Park Hall mu Bwongereza,yagaragaje intambara ikomeye yahuje bamwe mu bagabo bari babutashye biviramo abagera kuri 4 bajyanwa igitaraganya kwa muganga.

Aba bagabo batangiye kurwana umwe atera ingumi mugenzi,bituma abari bakurikiye imihango y’ubukwe baza guhosha intambara. Ubu bukwe bwabaye kuwa Gatandatu taliki ya 12 Ukwakira 2019.

Umugabo umwe yagaragaye ari kuvirirana cyane mu isura mu gihe umugore umwe wari mu bari muri protocole yavuwe na muganga.

Iyi ntambara yatewe n’ubwumvikane buke bwavutse hagati y’imiryango yombi birangira abayihagarariye bateranye ibipfunsi karahava.

Aman Singh wari witabiriye ubu bukwe yabwiye Daily Mail ati “Byari akavuyo.Twabonye ibipfunsi bivuza ubuhuha,umwe ajyanwa na Ambulance kwa muganga.Twizere ko ameze neza.Nta muntu wakwifuza ko ubukwe burangira kuriya.”

Kugira ngo iyi mirwano irangire,hitabajwe polisi iraza igerageza kujya hagati impande zari zihanganye ndetse ifasha abakomeretse barimo abasore bari mu myaka 20,umusaza w’imyaka 40 n’umukobwa wari muri protocol kwivuza.

Umwe mu bayobozi ba hotel yabereyemo ubu bukwe yavuze ko bamaze kwakira ubukwe amagana ariko ubwo kuwa Gatandatu bwabatangaje.umubyeyi w’umugeni yasabye imbabazi iyi Hoteli.



Ibitekerezo

  • No mu Rwanda nitutareba neza naho hari igihe umwe azahaguruka akesura undi muri ya magambo bavuga baseserezanya. Bamwe bavuga ngo bari guterana amagambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa