skol
fortebet

Abagore babiri bavukana babyariye umunsi umwe no mu bitaro bimwe ku munsi w’ isabukuru ya se ubabyara

Yanditswe: Monday 12, Aug 2019

Sponsored Ad

Abagore babiri bavukana Shari na Simone Cumberbatch baciye ibintu hirya no hino ku isi ubwo babyariraga umunsi umwe,mu bitaro bimwe ndetse babyarira umunsi umwe babyajwe n’umuganga umwe.

Sponsored Ad

Aba bagore bose bari barapanze kuzabyara mu kwezi kwa Nyakanga ariko ntibigeze bapanga kubyarira umunsi umwe nkuko byagenze.

Aba bavandimwe bateje impaka ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibinyamakuru byinshi bivuga ku nkuru yabo nyuma y’aho bose babyariye abakobwa.

Aba bakobwa bari baziko bazabyara hagati mu kwezi kwa Nyakanga ariko uyu witwa Simone yari yarabwiye muganga we ko yifuza ko yazamubaga akamubyaza kuwa 03 Nyakanga 2019 kuko ariwo wari umunsi w’isabukuru ya se gusa ubwo uwo munsi wageraga umuvandimwe we Shari yagiye ku bise nawe ahita abyara.

Nkuko ikiganiro gikundwa na benshi Good Morning America cyabitangaje,umukobwa wa Shari witwa Hailey yavutse saa 12:57 z’amanywa mu gihe uwa Simone witwa Liberty yavutse saa 5:30.

Shari yabwiye abanyamakuru ati “Aba bana bameze nk’impanga bazakura bari kumwe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa