skol
fortebet

Ubushakashatsi bwagaragaje igihingwa rukumbi gishobora kwera kuri Mars

Yanditswe: Sunday 12, Mar 2017

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwakorewe mu nzu ahantu hategeye nko ku mubumbe wa Mars bwagaragaje ko igihingwa cy’ ibirayi aricyo gihingwa rukumbi gishobora kwera ku mubumbe wa Mars wahawe izina rya Red Planete bivuze umubumbe utukura.
Ikinyamakuru Le Parisien cyanditse ko ubwo bushakashatsi bwakorewe i Lima mu gihugu cya Perou giherereye mu majyepfo y’ umugabane w’ Amerika. Bwakozwe kuva ku itariki ya 14 Gashyantare 2017, bushyirwa ahagaragara tariki 5 Werurwe 2017.
Ikigo mpuzamahanga gishinzwe ibijyanye (...)

Ikigo mpuzamahanga gishinzwe ibijyanye n’ ibirayi cyatangaje ko ibyagaragajwe n’ ubwo bushakashatsi bitanga icyizere ko icyo gihingwa gishobora kwera ku mubumbe wa Mars.

Umuhanga mu by’ ubuzima bwo kirere Julio Valdivia Silva yavuze ko ubwo icyo kinyabijumba cyabashije kwihanganira imimerere y’ ahantu cyahinzwe muri iyo nzu bitanga amahirwe ko cyakwera no kuri Mars.

Yagize ati “Niba icyo kinyabijumba cyarabashije kwihanganira imimerere n’ imiterere y’ ahantu twagishinze, bitanga amahirwe ko kizera no kuri Mars”

Ibyo birayi byahinzwe mu nzu yari yashinzwemo ikirere kimeze nk’ icyo kuri Mars. Iyo nzu yahawe izina rya CubSat. Ubutaka bwakoreshejwe muri ubwo bushakashatsi bwakuwe mu butayu bwita Pampa de la Joya buherereye mu majyepfo ya Perou. Ubwo butaka bumeze nk’ ubwo kuri Mars.

Ikigo Mpuzamahanga cy’ Ibirayi kivuga ko ibyatangajwe ari ibyavuye mu bushakatsi bw’ ibanze, kivuga ko ubwo bushakashatsi buzaba bwarangiye bwose mu gihe cy’ imyaka itanu.

Ku rundi ruhande Ikigo cy’ Amerika gishinzwe ubumenyi bw’ ikirere NASA cyo gifite umushinga wo kubaka ikigo cy’ ubushakashatsi bucukumbura iberekeranye n’ umubumbe wa Mars mu butayu bwa Pampa. NASA isanzwe ifite ibigo bikora ubushakashatsi ku mubumbe wa Mars mu bihugu bitandukanye birimo u Burusiya, na Leta zunze Ubumwe z’ Amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa