skol
fortebet

Abakobwa bahataniraga ikamba ry’ufite ikibuno kinini barwanye bapfa ko uwaryegukanye yacyongeresheje [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 06, Nov 2018

Sponsored Ad

Abakobwa bo muri Brazil bahataniraga ikamba ry’umukobwa ufite ikibuno kinini uyu mwaka “Miss BumBum 2018”,barwanye inkundura bapfa ko Ellen Santana waryegukanye yagiye kwibagisha akacyongera kandi ryagombaga guhabwa ufite ikiri karemano.

Sponsored Ad

Ubwo uyu mukobwa,Ellen Santana w’imyaka 31 yari amaze gutangazwa ko yegukanye Miss Bum Bum 2018,mugenzi we bari bahatanye Alvine Uva w’imyaaka 27 usanzwe akora massage, yahise amwegera amukurura umwenda yari yambitswe,baraserera karahava bagenzi babo barahagoboka.

Alvine Uva yatutse uyu Santana ko ari umujura yagiye kwiyongeresha ikibuno,atari icye bwite ndetse atari akwiriye iri Kamba yambitswe.

Yagize ati “Naje muri iri rushanwa nujuje ibisabwa byose,ikibuno cyanjye ni kizima ariko icye yaracyongeresheje. Miss Bumbum ibamo ubujura,ubu nabyemeza.

Abashinzwe gutegura aya marushanwa no gutanga iri Kamba baje guhosha iyi mirwano ndetse basubiza ikamba uyu mukobwa Santana waryegukanye.

Aya marushanwa ngarukamwaka ya Miss Bumbum yatangiye mu mwaka wa 2011,yaraye arangiye muri Brazil mu buryo budakwiriye.

Irushanwa rya Miss Bumbum ryatangijwe n’umunyamakuru ndetse akaba na rwiyemezamirimo witwa Cacau Oliver,wari ugamije guhemba umunya Brazil ufite ikibuno kinini.

Iri rushanwa rimaze kwamamara cyane ndetse amateleviziyo atandukanye yishyura akayabo kugira ngo ayatangaze aho abakobwa 27 baturutse hirya no hino muri Brazil bahatana hagasigara 15 bagera kuri final.

Utwaye iri rushanwa ahembwa akayabo k’ibihumbi 50 by’amafaranga akoreshwa muri Brazil ni ukuvuga hafi miliyoni 10 z’amanyarwanda ndetse akaba icyamamare muri Brazil.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa