Kigali

Abakozi b’Abagore bo mu Bushinwa bahawe igihano gikomeye nyuma yo kunanirwa kwesa imihigo

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 January 2019 Yasuwe: 2677

Abakozi b’abagore bo mu Bushinwa bahawe igihano gikomeye n’abakoresha babo cyo guca mu mujyi bakambakamba nyuma yo kunanirwa kwesa imihigo bari bahize mu mwaka ushize wa 2018.

Aba bakozi bo mu mujyi waTengzhou mu Bushinwa, bakoze agashya bagenda bakambakamba umujyi wose abantu bari kubaha urw’amenyo nyuma yo kubwirwa ko bagiye gukatwa imishahara kubera ko batageze ku ntego bari bihaye.

Aba bakozi b’abagore bakorera ikigo gikomeye mu Bushinwa gicuruza ibintu by’ubwiza,bakambakambye mu muhanda bambaye imyenda y’akazi,bituma benshi babafata amashusho bayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Imbere y’abakoresha babo,aba bakozi bakora imyenda bagaragaje ko bababajwe n’ubunebwe bwabo bwatumye batagera ku ntego,bahitamo kwiha igihano cyo kugenda bakambakamba mu muhanda.

Imbere y’aba bagore hari umwe mu bagabo ushinzwe kubacunga wari ufashe ibendera ryanditseho izina ry’ikigo bakorera.

Polisi yivanze muri iki gikorwa benshi bafashe nko gutesha agaciro abagore ndetse n’abakozi muri rusange nyuma yo guhamagarwa n’abaturage.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuhungu n’umukobwa bavukiye mu bitaro bimwe ku munsi umwe bashyingiranywe...

Umuhungu witwa James Barsby n’umukobwa witwa Amy bakoze agashya ko...
22 July 2019 Yasuwe: 2055 1

Zambia: Abakobwa bicuruza bafatiye icyemezo gitangaje abagabo...

Indaya zo mu gace kitwa Mazabuka kari mu majyepfo y’umujyi wa Lusaka...
22 July 2019 Yasuwe: 5870 1

Iceland: Ibifi binini cyane birenga 50 byasanzwe ku mucanga...

Mu gace kitwa Löngufjörur gaherereye mu burengerazuba bwa Iceland hafatiwe...
22 July 2019 Yasuwe: 2373 0

Umugabo yaciye ibintu nyuma yo kugaragara ari hejuru y’ibaba ry’indege yari...

Abashinzwe iby’indege mu gihugu cya Nigeria bari gukora iperereza k’uburyo...
22 July 2019 Yasuwe: 2161 0

Fatoumata wari uri gukora ikizamini cya Leta yafatiwe hagati n’ibise ahita...

Fatoumata Kourouma umunyeshuri w’Umugore wari uri mu kizamini cya Leta muri...
22 July 2019 Yasuwe: 1312 1

Amafoto ya Nsengiyumva "IGISUPUSUPU" ari kwitegereza mu gituza cya Diane...

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki 20 nibwo hatangwaga ibihembo bizwi nka...
22 July 2019 Yasuwe: 7508 3